Kuri uyu wa Gatatu tariki 02/02/2022, amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari yo Team Rwanda ndetse na Benediction, batangiye imyitozo mu mihanda izakinirwamo Tour du Rwanda.
Aba bakinnyi b’aya makipe biyongereyeho abanyarwanda babiri Mugisha Moise na Mugisha Samuel bakinira Pro-Touch yo muri Afurika y’Epfo, iyi nayo ikazaitabira Tour du Rwanda uyu mwaka.
Ku munsi w’ejo aba bakinnyi bakoresheje umuhanda Musanze-Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 03/02 bakomeza n’umuhanda Kigali-Rwamagana. Kuri uyu wa Gatanu baraza gukorera imyitozo mu mihanda y’umujyi wa Kigali, bakazasoza ku wa Gatandatu tariki 05/02 bava i Kigali berekeza i Musanze.
Uduce tugize Tour du Rwanda 2022
Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms
Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)
Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)
Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)
Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)
Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)
Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)
Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|