Amakipe azakina Tour du Rwanda yatangiye kwitoreza mu mihanda azanyuramo

Amakipe atatu azakina Tour du Rwanda 2022 yatangiye gukorera imyitozo mu mihanda izifashishwa, mu gihe habura iminsi 16 gusa ngo isiganwa ritangire

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02/02/2022, amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari yo Team Rwanda ndetse na Benediction, batangiye imyitozo mu mihanda izakinirwamo Tour du Rwanda.

Abakinnyi Tour du Rwanda bitoreza mu muhanda wa Musanze-Kigali
Abakinnyi Tour du Rwanda bitoreza mu muhanda wa Musanze-Kigali

Aba bakinnyi b’aya makipe biyongereyeho abanyarwanda babiri Mugisha Moise na Mugisha Samuel bakinira Pro-Touch yo muri Afurika y’Epfo, iyi nayo ikazaitabira Tour du Rwanda uyu mwaka.

Ku munsi w’ejo aba bakinnyi bakoresheje umuhanda Musanze-Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 03/02 bakomeza n’umuhanda Kigali-Rwamagana. Kuri uyu wa Gatanu baraza gukorera imyitozo mu mihanda y’umujyi wa Kigali, bakazasoza ku wa Gatandatu tariki 05/02 bava i Kigali berekeza i Musanze.

Uduce tugize Tour du Rwanda 2022
Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms
Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)
Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)
Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)
Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)
Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)
Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)
Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka