Amakipe atatu y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Afurika y’amagare

Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje

Ku munsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, yatangiye hakinwa icyiciro cyo gusiganwa harebwa igihe amakipe yakoresheje.

Ingimbi z'u Rwanda nazo zegukanye umwanya wa kabiri
Ingimbi z’u Rwanda nazo zegukanye umwanya wa kabiri

Mu cyiciro cy’ingimbi (abagabo batarengeje imyaka 18) bakoze intera ya Kilometero 28, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, rwasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Algeria.

Uko ibihugu byakurikiranye

1 Algeria 41:19
2 Rwanda 41:42
3 South Africa 42:00
4 Egypt 43:17
5 Morocco 44:30
6 Burundi 56:18

Ikipe y'abakobwa yegukanye umwanya wa kabiri
Ikipe y’abakobwa yegukanye umwanya wa kabiri

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rugizwe na Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, rwaje ku mwanya wa kabiri rukirikiye Afurika y’Epfo yegukanye umudari wa zahabu.

Uko bakurikiranye

1. Afurika y’Epfo 44:38
2 Rwanda 49:09
3 Ethiopia 50:07
4 Morocco 54:13

Abagabo mbere yo guhaguruka
Abagabo mbere yo guhaguruka

Mu bagabo, u Rwanda ruhagarariwe na Areruya Joseph, Habimana Jean Eric (wasimbuye Mugisha Samuel kubera uburwayi), Mugisha Moïse na Nsengimana Jean Bosco, naho baje kwegukana umwanya wa kabiri.

Uko ibihugu byakurikiranye

1 Afurika y’Epfo 55:55
2 Rwanda 58:00
3 Algeria 58:04
4 Morocco 1:00:43
5 Kenya 1:02:21
6 Burkina Faso 1:04:42
7 Egypt 1:07:13
8 Tanzania 1:08:58
9 Benin 1:13:31
10 Sudan 1:21:58

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka