Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata - Kigali

Umunya - Eritrea Yacob Debesay yegukanye isiganwa mu gace ka Nyamata - Kigali

Ni nyuma y’urugendo rureshya n’ibilometero 84 abasiganwa uyu munsi bagenze, kuva i Nyamata mu Karere ka Bugesera kugera i Kigali, aho bakomeje bazenguruka ibice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Yacob Debesay yishimira intsinzi
Yacob Debesay yishimira intsinzi

Ni agace ka karindwi kabanziriza aka nyuma. Umunya-Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe ya ASTANA yakomeje kwambara umwenda w’umuhondo nk’ukiri imbere ku rutonde rusange.

Icyakora impanuka yakoze kuri uyu wa gatandatu yatumye ibihe yarushaga bagenzi be bigabanuka.

Yacob Debesay yegukanye aka gace nyuma yo kumara umwanya munini azenguruka wenyine ari imbere y'abandi
Yacob Debesay yegukanye aka gace nyuma yo kumara umwanya munini azenguruka wenyine ari imbere y’abandi

Iyi ni yo nzira abasiganwa bakoresheje kuri uyu wa gatandatu

Umunyarwanda waje imbere uyu munsi ni Mugisha Moise. Ku rutonde rusange Munyaneza Didier ni we munyarwanda uza imbere akaba ari ku mwanya wa cyenda.

Icyizere cy’uko abakinnyi b’abanyarwanda bakwegukana iri siganwa rizenguruka u Rwanda muri rusange gisa n’icyamaze kuyoyoka kuko mu gihe hasigaye agace kamwe, hagati y’uwa mbere ku rutonde rusange n’umunyarwanda uza hafi harimo ikinyuranyo cy’iminota itandatu n’amasegonda 47.

Amafoto: MUZOGEYE Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka