Amagare: Umutoza wa Les Amis Sportif yahitanywe n’impanuka

Rugambwa Jean Baptiste wari umuyobozi akaba n’umutoza wa Les Amis Sportif, imwe mu makipe yo gusiganwa ku magare yo mu Karere ka Rwamagana, yahitanywe n’impanuka kuri iki cyumweru

Rugambwa uri hagati na bamwe mu bakinnyi ba Le's amis Sportif
Rugambwa uri hagati na bamwe mu bakinnyi ba Le’s amis Sportif

Iyi mpanuka yabereye mu nzira iva i Musanze igana i Kigali, Rugambwa akaba yavaga Rubavu mu marushanwa yo gutegura abakinnyi bazitabira Tour Du Rwanda ya 2018.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, Murenzi Emmanuel mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.

Rugambwa wari kuri moto ngo ageze hafi yo kwa Nyirangarama yashatse guca ku modoka ya RITCO, ahita ahura n’igikamyo kiramugonga ahita yitaba Imana.

Nyakwigendera Rugambwa yazamuye abakinnyi benshi bakomeye barimo abegukanye Tour du Rwanda nka Ndayisenga Valens ukina muri Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL), na Areruya Joseph ukinira Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana imwakire mubayo,na mugezeho accident imajije kuba

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 25-07-2018  →  Musubize

imana imwakire mubayo kuko no ku isi yakoze ibikorwa byindashyikirwa.

jean damascene ntamabyariro yanditse ku itariki ya: 24-07-2018  →  Musubize

imana imwakire mubayo twamukundaga cyane

munyanziza Peter byangabo yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Imana imwakire mubayo kuko yakoze gikorwa cyiza.

Gasigwa yvan yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Mbega inkuru ibabaje.Ndasaba abakinnyi b’i Rwamagana n’ababyeyi be kwihangana.Accidents nyinshi ziterwa no kudepasa (depasser).Byamaze abantu.Yali akiri muto cyane.Jyewe nk’umukristu,ndibutsa abantu ko upfuye ashobora kuzazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Igisabwa n’ugushaka imana mu gihe tukiriho,ntitwibere mu byisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo,nkuko Yakobo 4:4 havuga.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dushake n’imana cyane,kugirango izatuzure iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Mazina yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka