Amagare: Sempoma Félix yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo wa Team Rwanda

Mu gihe amasezerano y’umunyamerika Magnell Sterling wari usanzwe atoza Team Rwanda arimo agera ku musozo, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) mu gihe rikomeje ibiganiro na we ryabaye rishyizeho umutoza w’agateganyo Sempoma Félix.

Sempoma Félix
Sempoma Félix

Mu nama y’inteko rusange ya (FERWACY) yateranye ku wa Gatandatu tariki 31 muri Hiltop Hotel, Murenzi Abdallah uyoboye FERWACY yabwiye abanyamakuru ko Magnell Sterling azasoza amasezerano tariki 30 Ugushyingo 2020 bityo bakaba bataramuha andi kuko ngo ni gahunda bafatanyamo na Minisiteri ya Siporo bityo bakaba barahisemo ko Sempoma Félix yaba akora ako kazi nk’umutoza w’umusigire.

Murenzi yagize ati “Umutoza ni byo azasoza amasezerano tariki 30 Ugushyingo 2020, ni amasezerano y’imyaka ibiri n’igice twari dufitanye. Ni umutoza twari dufite wishyurwaga ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo, turacyaganira na Minisiteri nk’umuterankunga muri icyo gikorwa. Ubushobozi buramutse bubonetse twashaka umutoza ushobora gukomeza gukora iyo mirimo cyane ko uwo twari dufitanye amasezerano azaba asoje.”

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Magnell Sterling kugeza ubu nta mahirwe afite yo guhabwa amasezerano mashya ya Team Rwanda kuko ngo hakozwe isuzuma FERWACY igasanga ari umutoza uhembwa amafaranga menshi adahwanye n’umusaruro atanga.

Mu gihe bagishaka undi mutoza uzamusimbura bahisemo kugirira icyizere umutoza Sempoma Félix uzwiho ko asanzwe ategura abakinnyi benshi mu bazamuka mu mukino w’amagare.

Sempoma Félix wamenyekanye cyane mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu agomba gutangira gutegura ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) igomba gutangira kwitegura amarushanwa mpuzamahanga arimo Grand Prix Chantal Biya izaba tariki 18-24 Ugushyingo 2020 na La Tropicale Amisa Bongo 2021 izaba muri Mutarama 2021 mbere y’uko hatangira Tour du Rwanda 2021 izaba tariki 21-28 Gashyantare 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka