Amagare: Rwandan Epic izatangirana n’Ugushyingo 2022

Guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Ugushyingo uyu mwaka, mu Rwanda hazongera kubera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi ‘Rwandan Epic 2022’, rizaba rigizwe n’uduce dutanu.

Iri rushanwa rya Rwandan Epic rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri nyuma yo kugirwa mpuzamahanga, ndetse no gusiganwa ku ntera ndende aho kuri iyi nshuro bongeyeho akandi gace bigendeye ku iheruka ndetse bakaba haranongewemo ibindi bice 2 by’abasiganwa nk’abatarabigize umwuga.

Rwanda Epic itegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Ku wa Kane tariki ya 22 nzeri nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru, hasobanurwa ndetse hanagaragazwa inzira zizakoreshwa muri iri siganwa.

Rwandan Epic muri uyu mwaka, izaba igizwe n’uduce dutanu dutandukanye, tuzakinirwa i Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba.

Agace ka mbere kazakinirwa i Kigali FAZENDA SENGHA no ku musozi wa Mount Kigali ku ntera y’ibilometero icyenda na metero ijana aho buri mukinnyi azaba asiganwa n’ibihe, ako gace kakazakinwa tariki ya mbere Ugushyingo.

Ku wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo, hazakinwa agace ka kabiri kiswe ‘Queen Stage’, gafite intera y’ibilometero 99.2, kuzava i Shyorongi-Rusiga kerekeza i Musanze.

Agace ka gatatu kazakinwa tariki ya 3 Ugushyingo muri Kinigi-Burera, bongere bagaruke mu Kinigi, ni ku ntera y’ibilometero 71.6 aho aka gace kiswe ‘Twin Lakes’.

Agace ka kane kiswe ‘Kinigi XC’ ko kakazakinwa tariki ya 4 Ugushyingo ku ntera y’ibilometero 32, aho kazazenguruka mu Kinigi.

Agace ka gatanu ko kazakinwa tariki ya 5 Ugushyingo aho abazasiganwa bazahagurukira i Nyabihu berekeza i Rubavu, ariko banyuze muri Gishwati, bagasoreza ku Kiyaga cya Kivu, mu Burengerazuba aho aka gace kiswe ‘Gishwati to Rubavu’ kakazaba gahwanye n’intera y’ibilometero 62.9.

Simon De Schutter uri mu bategura Rwandan Epic, yavuze ko isiganwa ryo kuri iyi nsho ari rizaba rifunguye ku basiganwa nk’ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga, aho kugeza ubu hari Abanyarwanda bamaze kwiyandikisha ndetse n’abanyamahanga.

Agaruka ku bakinnyi bamaze kwiyandikisha kugeza magingo aya, Simon De Schutter yasobanuye ko kugeza ubu bamaze kwakira abakinnyi 62 kandi ko kwiyandikisha bigifunguye, kugeza mu bindi byumweru bibiri biri imbere.

Abajijwe ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa muri iri rushanwa, Simon De Schutter yavuze ko iri rushanwa rizatwara angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’Amadorari ($150.000) ni ukuvuga asanga miliyoni 150 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umunyarwanda HABIMANA Jean Eric ndetse n’umudage Karl Platt nibo begukanye iriheruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka