Amagare: Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu isiganwa nyafurika

Ubwo hasozwaga isiganwa nyafurika ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera i Ouagadougou muri Burikina Faso, kuri icyi cyumweru tarki 11/11/2012 Umunyarwanda wari witezweho kwitwara neza Adiren Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu bakinnyi 87 basiganwaga.

Mu kuzenguruka ahantu hafite intera ya kilometero 170, umunya Eritrea Nathnael Berhane ni we wasize abandi bakinnyi bose uko ari 87 bakomoka mu bihugu 18 byitabiriye iryo siganwa.

Berhane w’imyaka 21 gusa yanahawe ikindi igihembo cy’uko yabaye mukinnyi witwaye neza mu batarengeje imyaka 23.

Iri siganwa ryabayemo gutungurana cyane, ubwo igihanganye Daniel Tektehaimanot wari warabaye uwa mbere mu gusiganwa buri wese ku giti cye (Course contre la Montre individuel), yaje ku mwanya wa 25.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uretse Niyonshuti wabeye uwa 10, undi Munyarwanda waje hafi ni Joseph Biziyaremye wbaye uwa 31. Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier ntibabashije kurangiza isiganwa kubera ibibazo by’amagare byabatengushye nk’uko twabitangarijwe na Egide Mugisha, ushizwe itangazamakuri muri FERWACY.

Mugisha yagize ati, “Ruhumuriza yakoze impanuka bituma atarangiza isiganwa, naho Hadi Janvier yapfumukishije igare inshuro ebyiri maze umwanya yatakaje bakora igare rye utuma abandi bamusiga cyane bituma asezera mu isiganwa atarangije”.

Kuva ikipe y’u Rwanda yerekeza muri Burkina Faso yagiye ihura n’ibibazo birimo gutakaza amagare yabo i Addis Ababa ubwo bari mu rugendo berekeza Ouagadougou.

Nyuma yo kuyabona ku munota wa nyuma isiganwa rigiye gutangira, mu isiganwa nyirizina benshi bahuye n’ibibazo by’amagare yapfuye.

Si Ruhumuriza na Hadi bagize ikibazo cy’amagare gusa, kuko na Valens Ndayisenga wasiganwaga mu batarengeje imyaka 18 igare rye ryarapfuye ari mu nzira asiganwa, ku buryo umwanya wo kurikora wabaye munini bituma na we asezera isiganwa.

Ikipe y’igihugu ya Eritrea niyo yegukanye umwanya wa mbere nk’uko yabigenje umwaka ushize, ndetse ikaba ari nayo yaturutsemo umukinnyi wabaye uwa mbere.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka Ouagadougou igaruka mu Rwanda ku wa kabiri tariki 13/11/2012, ikazagera i Kigali ku wa gatatu tariki 14/11/2012 saa munani z’ijoro.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka