Amagare: Ndayisenga yabaye uwa 5 mu gusiganwa ku giti cye

Ku munsi wa kabiri w’isiganwa nyafurika ribera muri Burkina Faso, kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012, Umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa gatanu mu gusiganwa ku giti cye (course contre la montre individuel) mu batarengeje imyaka 18.

Ndayisenga waherukaga kwegukana umwanya wa gatatu mu isiganwa ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali, yaje ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi 11 basiganwaga intera ya kilometero 21,2. Ndayisenga usanzwe akina mu ikipe ya Amis Sportif y’i Rwamagana yakoresheje iminota 30 amasegonda 27 n’ibice 52.

Muri iri siganwa ry’ingimbi, Umunya-Algeria Abderrahmane Bechelaghemni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 28 amasegonda ane n’ibice 62, akurikirwa na Sebastien Tyack wo mu birwa bya Maurice we yakoresheje iminota 28 amasegonda 53 n’ibice 58.

Ku mwanya wa gatatu haje undi munya-Algeria Mansouri Abderrahmane wakoresheje iminota 30 amasegonda 10 n’ibice 59 naho ku mwanya wa gatanu haza Ryan Felgate wo muri Afurika y’Epfo wakoresheje iminota 30 amasegonda 25 n’ibice 86.

Valens Ndayisenga ufashe igare ahabwa inama n'abatoza mbere yo gukina.
Valens Ndayisenga ufashe igare ahabwa inama n’abatoza mbere yo gukina.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa gatanu Ndayisenga yavuze ko yatunguwe n’uwo mwanya kuko ari ubwa mbere akinnye iryo rushanwa.

Ndayisenga ati, “Intego yari ugutsinda, ariko na none ngomba kwishimira umwanya nafashe kuko sinari nzi ko nawo nawubona cyane ko ari ubwa mbere nkinnye iri rushanwa. Ikintu nabuze ni inararibonye ariko ntekereza ko uko nkomeza gukina nzagenda ndushaho kwitwara neza”.

Amarushanwa arakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 09/11/2012, ahaza gukina abakinnyi bakuru basiganwa buri wese ku giti cye (course contre la montre individuel, senior).

Muri icyo cyiciro, u Rwanda rugomba guhagararirwa na Adrien Niyonshuti ndetse na Hadi Janvier uzakina mu batarengeje imyaka 23. Gusa kugeza ubu ntabwo Niyonshuti arizera ko azakina kuko hari bimwe mu byangombwa by’igare bye byasigaye muri Ethiopia bikaba bitaramugeraho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka