Amagare: Ndayisenga Valens na Uwimana Jeannette nibo baje ku isonga mu ‘gusiganwa n’isaha’

Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Amis Sportif y’i Rwamagana niwe wabaye uwa mbere mu bagabo mu isiganwa ry’amagare abakinnyi basiganwa n’isaha (course contre la montre individuelle), naho Uwimana Jeannette yagukana umwanya wa mbere mu bagore.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 22 harimo abagore5, ryabereye mu karere ka Bugesera ku cyumweru tariki 05/05/2013, abakinnyi bahagurukiraga i Gashora berekeza i Nyamata ari naho basorezaga bakoze intera ya kilometero 20.

Ndayisenga Valens, umaze umwaka umwe gusa amenyekanye mu ruhando rwo gutwara igare ndetse akaba anasigaye yitabira amasiganwa mpuzamahanga, ni we warangije iryo siganwa akoresheje igihe gitoya kurusha abandi, igihe kingana n’iminota 27 n’amasegonda 16.

Ndayisenga Valens ni we wihuse kurusha abandi mu bagabo.
Ndayisenga Valens ni we wihuse kurusha abandi mu bagabo.

Ndayisenga w’imyaka 19 yakurikiwe na Karegeya Jeremie wakoresheje iminota 28, Byukusenge Patrick aza ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 28 n’amasegonda 07.

Uwamungu Innocent yaje ku mwanya wa kane akoresheje iminota 28 n’amasegonda 36, naho Bintunimana Emile aba uwa gatanu akaba yarakoresheje iminota 28 n’amasegonda 37.

Icyagaragaye muri iri siganwa ni uko rishoborwa cyane n’abakinnyi bakiri batoya, kuko abakinnyi bakuze kandi bafite inararibonye nka Ruhumuriza Abraham, Nathan Byukusenge na Gasore Hategeka baje ku myanya ya 11, 12 na 13.

Mu bagore, Uwimana Jeannette wasize bagenzi be, yasoze iyo ntera akoresheje iminota 34 n’amasegonda 35, akurikirwa na Ingabire Beathe wakoresheje iminota 34 n’amasegonda 36 naho Girubuntu Jeanne d’Arc aba uwa gatatu akoresheje iminota 34 n’amasegonda 42.

Uwimana Jeannette ni we wakoresheje igihe gitoya kurusha abandi mu rwego rw'abagore.
Uwimana Jeannette ni we wakoresheje igihe gitoya kurusha abandi mu rwego rw’abagore.

Uwamariya Benitha yabaye uwa kane akoresheje iminota 35 n’amasegonda 34, naho Niyonsaba Clementine aza ku mwanya wa gatanu akoresheje iminota 35 n’amasegonda 49.

Nyuma y’iryo siganwa umukinnyi wa mbere mu bagabo ndetse n’uwa mbere mu bagore bahembwe amafaranga ibihumbi 50, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 40, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 30, uwa kane ahabwa ibihumbi 20 naho uwa gatanu ahabwa ibihumbi 10.

Amarushanwa nk’aya ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) agamije kumenyereza abakinnyi b’abanyarwanda cyane cyane abakiri batoya amarushanwa, dore ko ari nabo batoranyamo abajya mu masiganwa mupzamahanga.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka