Amagare- Ibitaravuzwe ku gahinda k’abakinnyi ba Team Rwanda

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangaza ko batazi impamvu badafatwa nk’abandi bo mu yindi mikino bahagararira igihugu cyabo aho kugeza ubu bibaza cyane kuri ejo habo nyuma yo kuva muri uyu mukino.

Ibi, aba bakinnyi babitangarije itsinda ry’abanyamakuru bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yari yabereye mu kigo cya Africa Rising Cycling Center, ahasanzwe hanaba abakinnyi ba Team Rwanda, amahugurwa yabaye tariki ya 8 n’iya 9/1/2015.

Abakinnyi ba Team Rwanda ntabwo bashimiwe!
Abakinnyi ba Team Rwanda ntabwo bashimiwe!

Minisiteri ntiyashimiye aba bakinnyi nyuma yo gutwara Tour du Rwanda

Kimwe mu bitarashimishije aba bakinnyi ni uburyo minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, ntacyo kugeza ubu yari yabereka nk’ishimwe nubwo bashimishije abanyarwanda benshi, ubwo bandikishaga amateka yo gutwara rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika.

Ubwo Ndayisenga Valens yari amaze kwegukana agace ka Rwamagana- Musanze, minisitiri w’umuco na siporo Amb. Habineza Joseph, yari yemereye abakinnyi ba Team Rwanda amadorali 5 000(5 000$) ku ikipe yose nibaramuka batwaye iri siganwa.

Aya madorali nubwo nayo batari bayabona, angana n’ayahawe umukinnyi umwe w’ikipe y’igihugu ya ruhago, ubwo bari bamaze gusezerera Congo Brazzaville mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika. Aya mugihe baramuka bayabonye, byaba bivuze ko buri mukinnyi yazabona amadorali 283 nk’ishimwe ryuko yegukanye Tour du Rwanda.

Minister Joe(ibumoso) na Perezida wa Ferwacy iburyo bahanzwe amaso n'abasore ba Team Rwanda
Minister Joe(ibumoso) na Perezida wa Ferwacy iburyo bahanzwe amaso n’abasore ba Team Rwanda

Avuga kuri ibi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, yatangaje ko bagiye gukorera ubuvugizi abakinnyi babo muri minisiteri kugirango na bo babe bafatwa nk’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Ku rundi ruhande, Minister Joe we avuga ku ishimwe ryagenewe abakinnyi ba Team Rwanda, yatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hari byinshi yabemereye harimo amagare 15 ndetse no kubatunga muri Centre babarizwamo i Musanze.

Amasaha 120 nta telefoni-amadorali 20 yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

“Ni byo turaza hano bakatwitaho turarya tukaryama, ariko iyo dushatse imbere yacu turahabura ndetse ntitwatinya kuvuga ko hagize ikitubaho uyu munsi tugahagarika gukina amagare ejo twakwisanga dusubiye mu kunyonga”, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Team Rwanda atangariza itangazamakuru.

Bitandukanye n’abandi bakinnyi b’ikipe z’ibihugu, umwiherero(Camp) w’abakinyi b’amagare urihariye. Aba bakinnyi baza buri wa mbere mu kigo cya Musanze ku igare bagataha na ryo kuwa gatanu. Iyo bageze aha, bamburwa amatelefoni yabo kugirango atabarangaza maze bagahabwa imyitozo, bakagaburirwa ibiryo byihariye ku bakinnyi b’uyu mukino, ndetse bagahabwa n’amazi nk’ikinyobwa rukumbi cyemewe muri iyi Centre.

Perezida Kagame ni umwe mu bashimishijwe n'ibyo Team Rwanda yakoze
Perezida Kagame ni umwe mu bashimishijwe n’ibyo Team Rwanda yakoze

Iyo aba bakinnyi bitabiriye iyi Camp, cyo kimwe n’abandi b’ikipe y’igihugu, na bo bagenerwa insimburamubyizi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 (15 000) kuri benshi muri bo na 20(20 000) ku bakinnyi batatu bamazemo iminsi- Ruhumuriza, Nathan Byukusenge na Hategeka Gasore.

Aya mafaranga angana n’amadorali 21, ni hafi 1/15 cy’ahabwa abandi bakinnyi bo mu mikino itandukanye iyo bahamagawe mu ikipe y’igihugu, cyane ko ubusanzwe bagenerwa(na minisiteri) amadorali 300(300$). Igitangaje aha ariko, ni uko n’aya mafaranga(ahabwa abo mu magare) atava muri minisiteri, ahubwo aturuka mu batarenkunga ba Team Rwanda.

Perezida wa Ferwacy avuga kuri ibi, yatangaje ko atari abizi ko abakinnyi bo mu yindi mikino bayabona, mu gihe Minister Joe we yatangaje ko “bazabikosora mu minsi iri imbere”.

Ni benshi bishimye kubera Team Rwanda
Ni benshi bishimye kubera Team Rwanda

Abakinnyi nta bwishingizi bafite- Mission zo hanze y’igihugu ntibazihabwa

Ubusanzwe umukinnyi ugiye guhagararira igihugu hanze mu mikino itandukanye, minisiteri imugenera amafaranga y’urugendo cyangwa se “mission” ingana n’amadorali 700, ashobora kwiyongera mu gihe ashoboye kwitwara neza mu mikino yakinnye.

Urugero rwa hafi, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Basketball bahawe amadorali 700 yo kujya guhagararira u Rwanda muri Uganda mu mikino y’akarere ka gatanu, ndetse banongerwa andi 500 buri umwe ubwo bari bamaze “kubura” tike yo kujya mu gikombe cya Afurika.

Mu magare ntabwo ariko bimeze ariko, dore ko abakinnyi ba Team Rwanda batubwiye ko na bo bumvise ko ayo mafaranga kera yatangwaga, ariko ubu bakaba bahabwa amadorali 150 yonyine iyo bagiye hanze y’u Rwanda guhagararira igihugu, cyangwa se rimwe na rimwe ntibayabone, ndetse hakaba hari ubwo bumva ko bagenzi bayo bo mu yindi mikino bayabonye nyamara bagiye kwitabira imikino imwe. Urugero aha akaba ari imikino y’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza Common Wealth.

Umukino w'amagare uba ushobora kubamo impanuka zitunguranye
Umukino w’amagare uba ushobora kubamo impanuka zitunguranye

Hejuru y’ibi, abakinnyi bavuga ko bibangamira gukina nta bwishingizi bafite, kuko baba bashobora guhura n’impanuka isaha iyo ari yo yose. Ubwo batubwiraga ibi, ntibyatinze kuko bukeye bwaho Patrick Byukusenge yaje gukora impanuka idakanganye ubwo barimo bitoza, bitegura kwerekeza mu gihugu cya Misiri.

Minisitiri w’imikino Amb. Joseph Habineza, yavuze ko bagiye gutegeka abakinnyi b’imikino yose gushakirwa ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe Perezida wa Ferwacy Bayingana Aimable na we yadutangarije ko ikibazo cy’ubwishingizi bazagishyiramo ingufu.

Hari byinshi abakinnyi batangarije itangazamakuru, ariko igihari ni uko batishimye, kandi badashimishijwe n’ubuzima barimo. Mbere y’uko aba bakinnyi bo mu kigo cya Musanze bemererwa ubufasha na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bari batunzwe n’amafaranga ava mu baterankunga, babinyujije mu mushinga wa Team Rwanda, watangijwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer nyuma yo kubiganira na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Jonathan Boyer yakoze byinshi ngo amagare atere imbere mu Rwanda
Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer yakoze byinshi ngo amagare atere imbere mu Rwanda

Umushinga wa Team Rwanda, ni wo washakiraga ibikoresho abakinnyi, ukanabaha ayo mafaranga y’insimburamubyizi. Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer, na we ahembwa n’uwo mushinga, nta masezerano afitanye na minisiteri.

Abakinnyi batwaye Tour du Rwanda, bashimishije abanyarwanda, gusa mu maso yabo bo ntibishimye, amafaranga yonyine babonye nyuma yo kwegukana iri rushanwa, ni ayaturutse mu bihembo Valens Ndayisenga yagiye yegukana muri iri rushanwa, aho buri mukinnyi (harimo na Valens) yatwaye amadorali 450…

Biracyaza...
Biracyaza...

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye mbona ntanumukino ukoreshya ingufu nkuwamagare! rwose bagombye gufatwa kimwe ,gusa ntangajwe nuko ministerie ifite imikino mu nshingano zayo iba yabishushyemo kandi nta contribution igaragara mbona iba yashyizemo. ubone ngo n`umtoza bamwishakire kweri biratu babaje nkabanyarwanda.

john yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

abo bahungu barabajepe ese ubwo minisiteri iyirebye isanga ibyo aribyo nibikubite aganshyi

ni japheti yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka