Amafoto n’ibihe bitazibagirana mu myaka 10 Tour du Rwanda imaze

Imyaka ibaye 10 isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, ’Tour du Rwanda’ ribaye mpuzamahanga, aho kugeza ubu ryamaze guhindura icyiciro ribarizwamo.

Tour du Rwanda ni isiganwa ryatangiye gukinwa mu mwaka wa 1988 ubwo yari itaraba mpuzamahanga, iza kuba irushanwa mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2009, itangira no kwitabirwa n’amakipe mpuzamahanga ndetse n’abakinnyi bakomeye.

Kuva muri 2009, iri siganwa ryashyizwe ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), iza no kurishyira ku rwego rwa 2.2, ritwarwa bwa mbere muri uwo mwaka n’Umunyamaroc, Adil Jelloul.

Muri uyu mwaka wa 2019, Tour du Rwanda yamaze kazamuka mu ntera, iva ku rwego rwa 2.2 ijya ku rwego rwa 2.1, aho yahise ijya ku rwego rwo kwitabirwa n’amakipe akina amasiganwa ya mbere akomeye nka Tour de France, Giro d’Italia na La Vuelta. Aha ni ho hagaragaye ikipe ya ASTANA yo muri Kazakhstan, ndetse inegukanwa n’umukinnyi wayo Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea.

Kuri uyu wa Kane tariki 21/11/2019, haramurikwa imigendekere ya Tour du Rwanda 2020, aho hazagaragazwa amakipe azayitabira, imihanda izakoreshwa, abaterankunga ndetse n’ingengo y’imari izakoreshwa muri iri siganwa.

Mu myaka icumi iri rushanwa rimaze kuba, twifuje kubibutsa bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze Tour du Rwanda nk’irushanwa mpuzamahanga, ndetse n’amafoto meza yaranze iri siganwa.

Abagiye batwara iri siganwa mu myaka ishize

2009 Adil Jelloul Morocco National Team

2010 Daniel Teklehaymanot Eritrea National Team

2011 Kiel Reijnen Team Type 1–Sanofi/United States

2012 Darren Lill South Africa National team

2013 Dylan Girdlestone South Africa National team

2014 Valens Ndayisenga Rwanda

2015 Jean Bosco Nsengimana Rwanda Karisimbi

2016 Valens Ndayisenga Dimension Data for Qhubeka

2017 Joseph Areruya Dimension Data for Qhubeka

2018 Samuel Mugisha Dimension Data for Qhubeka

2019 Merhawi Kudus Astana

Ibihe by’ingenzi byaranze imyaka 10 ishize muri Tour du Rwanda

1. Kwakirwa na Perezida wa Republika Paul Kagame nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda bwa mbere ku munyarwanda

Nyuma y’Amavubi atsinda Uganda i Kampala akakirwa na Perezida Kagame mu rukerera, iyi kipe y’umukino w’amagare yabaye ikipe ya kabiri yakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, ayakira ubwo Valens Ndayisenga yari amaze kwegukana Tour du Rwanda, aba Umunyarwanda wa mbere uyegukanye kuva yaba mpuzamahanga. Hari muri 2014 nyuma y’imyaka itandatu nta munyarwanda uyitwara.

2. Biziyaremye Joseph atwara agace Rubavu-Nyanza muri 2014

Tour du Rwanda 2014 ni isiganwa ryatangiye Abanyarwanda nta cyizere cyo kuryegukana, gusa intego zari ukwegukana tumwe mu duce tw’iri siganwa. Aha baje kubigeraho, Biziyaremye Joseph yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2014 (Rubavu-Nyanza) kareshyaga n’ibirometero 184 kakinwe tariki 21/11/2014.

Muri aka gace, uyu Biziyaremye yahageze ahanganye n’abandi bakinnyi bakomeye nk’abanya-Eritrea barimo Dawit Haile, Afewerki Elias, Habte Salomon, Depretsion Aron, Amanuel Million, tutibagiwe umunya-Maroc Mraouni Saleedine, ndetse n’umunya-Ethiopia Buru Temesgen, ariko bose abatanga kwambuka umurongo.

Biziyaremye Joseph, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2014 (Rubavu-Nyanza)
Biziyaremye Joseph, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2014 (Rubavu-Nyanza)
Byari ibyishimo ubwo Abanyarandwa bari bahageze i Nyanza ari aba mbere.
Byari ibyishimo ubwo Abanyarandwa bari bahageze i Nyanza ari aba mbere.

Uyu musore Biziyaremye Joseph, ni na we wabimburiye abandi banyarwanda gutwara agace muri Tour du Rwanda, ubwo yegukanaga aka Kigali-Kibuye hari muri 2011.

3. Valens Ndayisenga yegukana agace (Rwamagana-Musanze) agahita anambara Maillot Jaune

Aka na ko ni kamwe mu duce dufite amateka muri Tour du Rwanda ku bakinnyi b’Abanyarwanda. Aka gace muri 2014 kaje kwegukanwa na Ndayisenga Valens, bituma ahita anambara umwambaro w’umuhondo atongeye gukuramo kugeza isiganwa rirangiye ndetse aranaryegukana.

Bava i Rwamagana bajya i Musanze, ubwo inzira yari igeze ku birometero 127, Abanyarwanda batangiye kuba benshi mu gikundi cyari kiyoboye inzira, igikundi cyari cyanagezemo Ndayisenga Valens.

Uyu Valens Ndayisenga yiyomoye kuri bagenzi be ubwo hari hasigaye ibirometero 30 ndetse kuva ubwo ntibongera kumubona kugeza ageze i Musanze ari uwa mbere, aho yari yasize Debesay Mekseb wari wamukurikiye umunota umwe n’amasegonda 18.

Ubwo Ndayisenga Valens yari ageze i Musanze ari uwa mbere.
Ubwo Ndayisenga Valens yari ageze i Musanze ari uwa mbere.

4. Kuzamuka mu ntera kugera ubwo ijya ku mwanya wa mbere muri Afurika

Nyuma yo kuba irushanwa mpuzamahanga, Tour du Rwanda yakomeje kwigarurira abakunzi b’uyu mukino ku rwego mpuzamahanga, iza no kugera aho iba isiganwa rya mbere muri Afurika.

Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Leta y’u Rwanda, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy), iri rushanwa ryaje kuva ku rwego rwa 2.2, rishyirwa ku rwego rwa 2.1, riba irya kabiri muri Afurika rigiye kuri urwo rwego, nyuma ya La Tropicale Amissa Bongo.

5. Abakinnyi bava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu mbere ya Tour du Rwanda

Hari muri 2015 ubwo haburaga iminsi irindwi ngo Tour du Rwanda itangire, mu bakinnyi 15 bari kuzaserukira u Rwanda, 13 bavuyemo hasigaramo babiri gusa.

Abari bavuyemo bari: Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Hadi Janvier, Valens Ndayisenga, Biziyaremye Joseph, Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph, Ruhumuriza Abraham, Hakuzimana Camera, Gasore Hategeka, Bintunimana Emile na Tuyishimire Ephrem.

Ibi byaje gutera ikibazo ku myiteguro y’ikipe, ndetse hanavugwa byinshi, gusa nyuma haza kubaho ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’iki kibazo, maze abakinnyi basubira mu mwiherero ndetse banegukana Tour du Rwanda.

6. Umutekano mu muhanda, Polisi y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo hakumirwe impanuka

Tour du Rwanda ni isiganwa rikurikiranwa n’ibihumbi byinshi by’abantu ku mihanda, barimo ndetse n’abana bashobora kwisanga mu mpanuka zitandukanye, ariko Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ibishoboka byose ngo impanuka zirindwe.

Abafana baba ari benshi ku muhanda bifuza no gufotora
Abafana baba ari benshi ku muhanda bifuza no gufotora

Mu myaka 10 ishize, impanuka zabaye zikomeye ni ebyiri zirimo Umunya-Kenya, Samuel Mwangi waciwe akaguru nyuma y’impanuka yagiriye muri Tour du Rwanda ya 2016, na Joseph Biziyaremye wagize ikibazo ku mutwe mu mpanuka yagiriye muri Tour du Rwanda ya 2017, aho bombi bagushijwe n’abafana bifuzaga kubareba neza no kubafotora bikarangira bageze mu muhanda.

7. Kwa Mutwe (Wall of Kigali/Mur de Kigali), kimwe mu bisigara mu mitwe y’abaitabira Tour du Rwanda

Mu mwaka wa 2015, ni bwo agace kazwi nko kwa Mutwe kongerewe muri Tour du Rwanda, kongera uburyohe ndetse n’ubukare bw’isiganwa kubera imiterere yako, byatumye abakinnyi bakomeye nka Peter Sagan bandika kuri Twitter ko bifuza kuzahagera.

8. Imodoka zamamaza, bimwe mu byagiye bisusurutsa Tour du Rwanda

Umurongo muremure w’imodoka zibanziriza abasiganwa ahanini zigenda zamamaza zizwi nka ’Caravane publicitaire’, ni bimwe mu byagiye bisusurutsa abafana b’uyu mukino, kubera imyidagaduro n’ibindi bikorwa bigenda bikorerwamo.

9. Ni ryo rushanwa rigaragaza abaterankunga benshi

Mu Rwanda hagiye habera amarushanwa atandukanye mu mikino itandukanye, ndetse u Rwanda runakira amarushanwa akomeye arimo CAN, CHAN, imikino ya Zone 5 ndetse n’indi.

Tour du Rwanda kugeza ubu ifite abaterankunga b’ibanze barimo MINISPOC, Skol na Cogebanque ndetse n’abandi benshi, ikanerekanwa ku ma televiziyo mpuzamahanga akomeye nka Canal Plus na TV5, ikanandikwa mu bitangazamakuru bya siporo ku isi birimo nka L’equipe.

10.Kwamamara hanze y’u Rwanda, uwegukanye iri siganwa wese yabonye ikipe hanze

Kuva kuri Ndayisenga wabaye Umunyarwanda wa mbere wayegukanye, abandi barimo Nsengimana Jean Bosco yabonye ikipe mu Budage aho yajyanye na Hadi Janvier, ndetse na Areruya Joseph hamwe na Mugisha Samuel na bo bayegukanye bakinira Dimension Data for Qhubeka.

11. Agace k’amateka, Kudus yanikira abandi iminota icyenda igashira bataraza

Hari tariki 26/02/2019 mu gace kavaga i Huye berekeza i Rubavu ku ntera ya Kilometero 213 na metero 100, aha umunya-Eritrea Merhawi Kudus yaje gukora amateka muri aka gace yanikira bo bari bahanganye, abasiga iminota 9 n’amasegonda 52.

Iri siganwa kandi ni rimwe mu masiganwa yagiye agaragaramo amwe mu mafoto yaryoheye benshi.

Dore amwe mu yo Kigali Today yagukusanyirije:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka