Aleluya Joseph w’myaka 19 yegukanye isiganwa Kivu Race

Aleluya Joseph, umukinnyi usiganwa ku magare w’imyaka 19 ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana, niwe wegukanye irushanwa rya mbere ryiswe Kivu Race. Iri rushanwa niryo rya mbere mu marushanwa 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015 izarangira mu kwezi kwa 10/2015.

Ku isaha ya saa tatu n’iminota 20, ku wa gatandatu tariki 4/4/2015 nibwo abakinnyi 34 bari bahagurutse i Muhanga berekeza i Rubavu ku ntera y’ibirometero 138.

Aleluya Joseph wegukanye umwanya wa mbere.
Aleluya Joseph wegukanye umwanya wa mbere.

Umukinnyi Aleluya niwe waje kugera mu karere ka Rubavu ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota mirongo ine n’irindwi n’amasegonda mirongo ine n’icyenda( 3h47’49”).

Ku mwanya wa kabiri haje umukinnyi umaze igihe akinira ikipe y’igihugu Nathan Byukusenge nawe wakoresheje 3h47’49”,ku mwanya wa gatatu haza Hakuzimana Camera akoresheje 3h47’59.”

Abakinnyi bari mu misiganwa mu makorosi yerekeza Rubavu.
Abakinnyi bari mu misiganwa mu makorosi yerekeza Rubavu.

Aleluya yamaze umwanya munini ari mu gace ka mbere kari kayoboye abandi aho yari ari kumwe na Byukusenge Nathan ndetse na Hakuzimana,bombi ba Benediction Club.

Aba bakinnyi uko ari batatu bongereye umuvuduko bakimara guhaguruka. Aleluya yakoresheje igihe kingana n’amasaha atatu akurikirwa na Byukusenge

Andi mafoto:

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

igitekerezo cyange nuko nabwira aleluya nkumuvandimwe wange koyakomerezaho akamenyekana kandinangeko nzamurikizankamenyekam

Ishimwe Yussuf yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

aleluya mwifurije amahirwemasa nkumuntutwakuranye murikaritsiyeimwe nakomereze aho murinyuma kandi nzamukurikiza nange menyekane

Ishimwe Yussuf yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Haleluya komereza aho.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

bakomereze aho maze uyu mukino ukomeze kuba intangarugero mu Rwanda no mu mahanga

camera yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Nibyiza kubasore burwanda!

kamugisha yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

alleluya tumwifurije amahirwe gusa

tumwesigye wilson yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka