Alan Boileau yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2021

Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.

Kari agace karekare muri Tour du Rwanda, aho abasiganwa bagombaga guhatana ku ntera ya kilometero 176.1 kuva i Nyanza kugera mu mujyi wa Gicumbi.

Mu bilometero bya mbere, Umunyarwanda Munyaneza Didier wa Benediction yaje kugerageza gusiga abandi, gusa igikundi cyaje guhita kimugarura hamwe n’abandi barindwi bari bamukurikiye.

Munyaneza Didier bageze muri Kamonyi, ntiyabashije gukomeza isiganwa nyuma yo kugira ikibazo cy’igare, ahita ava mu isiganwa burundu.

Abakinnyi bandi bakomeje kugerageza gutoroka ariko igikundi kikabagarura, nyuma bane barimo Teugels, Byukusenge Patrick, Gautier na Tewelde batangira kuyobora isiganwa.

Abo bakomeje kuyobora kugera muri Kilometero 30 za nyuma, ndetse bagera n’aho bashyiramo intera y’iminota ine. Nyuma abo imbaraga zaje kubashirana kugeza igikundi kibashyikiriye.

Muri Kilometero 10 za nyuma, Quintero wa Terrengamu yaje kuyobora isiganwa kugera muri metero 10 za nyuma.

Umufaransa Alan Boileau wari wegukanye agace k’ejo, yaje kumurusha umuvuduko amutanga kwambuka umurongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda ruracyeye ba shaa

kanyoni yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka