Aimable Bayingana yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri OIF

Mu matora yabereye ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bufaransa FF Cyclisme Aimable Bayingana usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare muri Francophonie ku rwego rw’isi .

Aimable Bayingana yatowe n'ibihugu bisaga 30
Aimable Bayingana yatowe n’ibihugu bisaga 30

Aimable Bayingana yatorewe uyu mwanyakuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2018 ,asimbuye kuri uyu mwanya Umunya Maroc Maitre Mohammed Ben El Mohi wawuyoboraga kuva washingwa mu 2013.

Akimara gutorerwa uyu mwanya bwana Bayingana yashimiwe n’abantu batandukanye barimo n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Umufaransa David Lappartient.

Ku rubuga rwe rwa Twitter Lappartient yagize ati”Ndashimira Bayingana Aimable ku bw’Intsinzi yabonye yo kuyobora impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa”

Biteganijwe ko azayobora iyi mpuzamashyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine akazajya abifatanya no kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Iyi mpuzamashyirahamwe Bayingana agiye kuyobora ihuriyemo ibihugu bisaga 30 bikoresha ururimi rw’igifaransa ku isi.

Igaragaramo ibihugu bikomeye ku isi muri uyu mukino birimo Ubufaransa buzwiho gutegura irushanwa rya tour de France rya mbere ku isi mu magare n’Igihugu cy’Ububirigi kizwiho kugira abakinnyi bahagaze neza ku ruhando rw’isi.

Ibihugu by’Afurika bigaragara muri uyu muryango bikomeye hazamo Maroc na Algeriya, Burukina faso,Cameroun , Gabon isanzwe itegura irushanwa rya La tropicale Amissa Bongo rya mbere muri Afurika n’Ibindi,…

Umukino w’amagare mu Rwanda ukomeje kujya ku yindi ntera mu rwego mpuzamahanga nyuma y’izamuka ry’abakinnyi b’abanyaRwanda n’uburyo uRwanda rushobora gutegura rimwe mu marushanwa akomeye muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika rya Tour du Rwanda kimwe n’andi mpuzamahanga rwakiriye .

Aimable Bayingana abaye umunyaRwanda wa kabiri utorewe umwanya ukomeye mu ishyirahamwe ry’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa , nyuma ya madame Louise Mushikiwabo nawe uherutse gutorerwa kuyobora uyu muryango mu gihe cya manda y’imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

FELICITATION , Urabikwiye kandi uzabishobora. IBAZE NAWE , MUSHIKIWABO ARAYOBOYE, AIMABE ARAYOBOYE, MANA WE, ya MANA Y’IRWANDA NONEHO ISIGAYE YIRIWA MU RWANDA IGATAHA NO MU RWANDA.ALLELUYA , AMENA. IMANA IZABIBAFASHEMO WOWE NA MUSHIKIWABO. KOMEZA UJYE IMBERE R W A N D A. ABAHEKENYA AMENYO IBYO BIRABAREBA.

GGG yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka