Ahorukomeye yegukanye Tour de Gisagara - AMAFOTO

Mu isiganwa ry’amagare asanzwe ryabereye mu karere ka Gisagara na Huye kuri uyu wa Gatandatu,Ahorukomeye yaje kurirangiza ari we utanze abandi kugera mu karere ka Huye

Kuri uyu wa Gatandatu, abahungu 104 ndetse n’abakobwa 5 ni bo bitabiriye isiganwa ngarukamwaka ry’amagare ryateguwe n ’ Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’ikipe ya Huye Cycling club for All (CCA) ndetse na FERWACY.

Ahorukomeye wabaye uwa mbere, yahembwe igare n'amafaranga bifite agaciro k'ibihumbi 85
Ahorukomeye wabaye uwa mbere, yahembwe igare n’amafaranga bifite agaciro k’ibihumbi 85

Uwitwa Ahorukomeye Jean Pierre ni we waje kugera i Huye ari ku mwanya wa mbere akorsheje amasaha 2,iminota 33 n’amasegonda 15 mu bilometero 63, mu gihe mu bakobwa Uwayezu Therese ari we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha 1, iminota 15 n’amasegonda 23.

 Uwayezu Therese wa mbere mu bakobwa nawe yahembwe igare n'amafaranga bifite agaciro k'ibihumbi 85
Uwayezu Therese wa mbere mu bakobwa nawe yahembwe igare n’amafaranga bifite agaciro k’ibihumbi 85
Igare yahise aricyura iwabo
Igare yahise aricyura iwabo

Uko bagiye bakurikirana

Abagabo
1. Ahorukomeye Jean Pierre 2h33’15"
2. Niyigenda Jean Paul 2h37’03"
3.Ntiganzwa Valens
4.Uwihirwe jean Baptiste

Abagore

1. Uwayezu Therese 1h15’23"
2. Muhawenimana Josephine 1h20’15"
3. Mutuyimana Jeannette
4. Ingabire Josee
5. Mutimawurugo M.Claire

Nyuma y’iri siganwa, Aimable Bayingana umuyobozi wa Ferwacy, yatangaje ko iri siganwa ryagakwiye mu ntara, byibura buri ntara ikagira isiganwa nk’iri

Yagize ati " Iri siganwa umwaka ushize ryatanze umusaruro kuko hari umukinnyi warivuyemo ahita yerekeza mu ikipe y’igihugu, ubu turifuza ko ryabera urugero abandi, ku buryo byibuze buri ntara yazagira isiganwa nk’iri rikoresha amagare asanzwe"

Amafoto yaranze iri siganwa

Munyakazi Felicien wabaye uwa mbere mu batarengeje 20, nawe aha yazshyikirizwa igare n'Umunyamanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo
Munyakazi Felicien wabaye uwa mbere mu batarengeje 20, nawe aha yazshyikirizwa igare n’Umunyamanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo
Ahorukomeye yakomeje gutwara uduhigo twari twashyizweho, aha igare yari ageze i Mugombwa ari uwa mbere maze igare "ARARIGURUTSA"
Ahorukomeye yakomeje gutwara uduhigo twari twashyizweho, aha igare yari ageze i Mugombwa ari uwa mbere maze igare "ARARIGURUTSA"
Igare yahise aricyura iwabo
Igare yahise aricyura iwabo
Huye Cycling Club for All, imwe mu bagize uruhare muri aya marushanwa
Huye Cycling Club for All, imwe mu bagize uruhare muri aya marushanwa
Kabogora, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kibirizi, yahembaga Uwihoreye Bosco watanze abandi kugera i Kibirizi

Amagare yifashishijwe mu isiganwa, benshi ntibakekaga ko mu gutaha buri wese amenya irye
Amagare yifashishijwe mu isiganwa, benshi ntibakekaga ko mu gutaha buri wese amenya irye
Igare ryarabaryoheye
Igare ryarabaryoheye
Barahimbarwa ....
Barahimbarwa ....
Ruhumuriza Abraham w'i Huye, aganira na Mparabanyi wakanyujijeho muri uyu mukino w'amagare
Ruhumuriza Abraham w’i Huye, aganira na Mparabanyi wakanyujijeho muri uyu mukino w’amagare
Ruhumuriza Abraham w'i Huye, aganira na Mparabanyi wakanyujijeho muri uyu mukino w'amagare
Ruhumuriza Abraham w’i Huye, aganira na Mparabanyi wakanyujijeho muri uyu mukino w’amagare
Abantu bari bitabiriye ari benshi bishoboka
Abantu bari bitabiriye ari benshi bishoboka
Bahagaze ahirengeye, maze bafana abasore n'inkumi b'abaturanyi
Bahagaze ahirengeye, maze bafana abasore n’inkumi b’abaturanyi
Byaranze barayasunika
Byaranze barayasunika
Aha naho byari bitangiye kwanga
Aha naho byari bitangiye kwanga
Ahorukomeye yakomeje kuyobora irushanwa kuva ku nkambi ya Mugombwa
Ahorukomeye yakomeje kuyobora irushanwa kuva ku nkambi ya Mugombwa
Mu bice bya Ndora, Musha, Mugombwa na Rwanza abafana bari benshi
Mu bice bya Ndora, Musha, Mugombwa na Rwanza abafana bari benshi
Polisi y'u Rwanda yari icunze umutekano wo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda yari icunze umutekano wo mu muhanda
Uwihoreye Bosco wageze i Kibirizi ari uwa mbere
Uwihoreye Bosco wageze i Kibirizi ari uwa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbona nje kubashimira ko mwakoze

ndabona koko uyumukino wari uryoshye

murwanda nkashimira kandi abakamera man batugejejeho iyi nkure murakoze

nkurikiyumuremyi eric yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

urabeshya uwabaye uwakabiri mu bahungu yitwa munyakazi felicien ufite imyalka 20 akina muri KVS ituruka karongi

tttt yanditse ku itariki ya: 5-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka