Adrien Niyonshuti yemejwe ko azahagararira u Rwanda mu mikino Olempike

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryamaze kwemeza ko Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe ya Dimension data yo muri Afurika y’epfo ari we uzitabira imikino Olempike izabera muri Brazil muri Kanama 2016

Nyuma y’aho igihugu cy’u Rwanda cyegukaniye itike yo kwerekza mu mikino Olempikeizabera Rio de Janeiro muri Brazil kuva taliki ya 05 Kanama 2016, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Adrien Niyonshuti ari we uzahagararira u Rwanda mu mukino w’amagare (Road race).

Adrien Niyonshuti uzahagararira u Rwanda mu mikino Olempike
Adrien Niyonshuti uzahagararira u Rwanda mu mikino Olempike

Iyi tike u Rwanda rwayibonye nyuma y’aho umukinnyi Hadi Janvier yari amaze kuza ku mu bakinnyi 10 ba mbere muri Afurika ku rutonde mpuzamahanga rwa UCI, maze biza gutuma u Rwanda ruza kubona iyo tike.

Usibye kandi Adrien Niyonshuti, undi munyarwanda Nathan Byukusenge azitabira iyi mikino ariko we akazaba mu isiganwa ku magare ryo mu misozi rizwi nka Mountain Bike naryo rizabera mu bihe bimwe n’iryo Adrien Niyonshuti azaba yitabiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka