Adrien Niyonshuti n’ikipe ye barahatana mu irushanwa rya Coppi e Bartali kuri uyu wa kane

Umunyarwanda Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe y’ababigize umwuga ya MTN Qubeka ibarizwa mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ari mu ikipe izitabira irushanwa rizwi ku izina rya Coppi e Bartalli rizaba kuva kuri uyu wa kane.

Mu gihugu cy’Ubutaliyani kuva kuri uyu wa 26-29 Werurwe 2015 harabera isiganwa ry’amagare rizwi ku izina rya Coppi e Bartali rikazahuza amakipe 22 azaba aturutse mu bihugu bitandukanye by’isi.

Adrien Niyonshuti asiganwa ku ruhande rw'Ikipe y'Amagare y'u Rwanda.
Adrien Niyonshuti asiganwa ku ruhande rw’Ikipe y’Amagare y’u Rwanda.

Iri siganwa rizamara iminsi ine rikazaba rigizwe n’uduce dutanu mu gihe ku munsi wa mbere bazakina uduce tubiri, bukeye bwaho ku wa 27 Werurwe 2015 bakazakina basiganwa umuntu ku giti cye aho ariko bazagenda babara iminota ikipe yakoresheje (Time trial).

Ku ikipe ya MTN Qhubeka isanzwe ikinamo umunyarwanda Adrien Niyonshuti ikazaba ihagarariwe n’abakinnyi 8 ari bo Steve Cummings, Louis Meintjes, Jacques Janse van Rensburg, Adrien Niyonshuti, Natnael Berhane, Johann van Zyl, Jaco Venter na Songezo Jim.

Adrien Niyonshuti kandi iri rushanwa akaba atari ryo rya mbere ahagarariyemo iyi kipe muri uku kwezi kwa gatatu dore no ku wa 01 Werurwe 2015 na bwo yari yitabiriye irushanwa rya Grand Prix de Lugano gusa akaba atarabashije kurirangiza.

Ikipe ya MTN Qhubeka izanitabira irushanwa rya Tour de France ,ubusanzwe ikaba ari ikipe igira amakipe menshi atandukanye aho usanga bagenda bahindagura amakipe yitabira amarushanwa amwe n’amwe.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka