Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere wa Shampiyona nyafurika y’amagare

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona nyafurika mu mukino w’amagare, nta kipe y’u Rwanda yabashije kwegukana umudali.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23/03/2022, i Sharm El-Sheik mu Misiri, hatangiye shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare, ikaba yanitabiriwe n’abakinnyi b’u Rwanda mu bagabo n’abagore.

Ku munsi wayo wa mbere, hakinwe gusiganwa buri kipe ku giti cyayo (Team Time Trial), aho mu bagabo n’abagore hose u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane, bituma rutegukana umudali n’umwe.

Mu bagabo, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane inyuma ya Eritrea yaje ku mwanya wa mbere, Afurika y’Epfo ya kabiri na Algeria ya gatatu.

Mu bakobwa, naho u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane inyuma ya Eritrea ya mbere ikoresheje 1h02’31", Mauritius iya kabiri, Misiri iya gatatu.

Iri rushanwa rirakomeza kuri uyu wa Kane hakinwa gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) ku ngimbi n’abangavu, ndetse n’abakuru muri rusange.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka