Abanyarwanda bihariye ibihembo mu irushanwa ry’ibihugu bikoresha Igifaransa

Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryahuzaga ibihugu bitandatu bikoresha ururimi rw’igifaransa, abanyarwanda ni bo bihariye ibihembo byose

Ryari isiganwa ku magare ryahuje ibihugu bitandatu byo mri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa ari byo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger, DR Congo ndetse n’u Rwanda, rikaba ryabereye mu mujyi wa Kigali.

Abanyarwnda bihariye imyanya yose ya mbere
Abanyarwnda bihariye imyanya yose ya mbere

Mu byiciro byose imya ya mbere intangwaho imidari yegukanye n’abakinnyi bo mu Rwanda, aho mu cyiciro cy’abagabo irushanwa ryegukanywe na Habimana Jean Eric, naho mu cyiciro cy’abagore ryegukanwa na Nirere Xaverine, uyu akaba ari mushiki wa Valens Ndayisenga nawe wamamaye muri uyu mukino.

Uko bakurkiranye mu cyiciro cy’abagabo

1. Habimana Jean Eric, (1h38’29”)
2. Muhoza Eric (1h39’09”)
3. Nsabimana Jean Baptiste (1h39’29”)
4. Gahemba Bernabe (1h41’19”)
5. Hakizimana Felicien (1h43’30”)

Mu cyiciro cy'abagore abanyarwanda begukanye imidari yose
Mu cyiciro cy’abagore abanyarwanda begukanye imidari yose

Uko bakurikiranye mu cyiciro cy’abagore

1. Nirere Xaverine (1h13’28”)
2. Ishimwe Diane (1h14’51”)
3. Irakoze Neza Viollette (1h17’25”)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda bakina umukino wamagare Bakomeze babashakire amarushanywa meshi bakomere kurushaho nibyo byiza

Abihayimana Abouba yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka