Abanyarwanda batatu muri 15 bazatorwamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Abashinzwe gutegura irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, batangaje urutonde rw’abakinnyi 15 bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka mu mukino w’amagare

Uru rutonde rw’abakinnyi 15 bashyizwe ahagaragara harimo abanyarwanda batatu ari bo Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Bonaventure Uwizeyimana.

Areruya Joseph wegukanye La Tropicale Amissa Bongo arahabwa amahirwe
Areruya Joseph wegukanye La Tropicale Amissa Bongo arahabwa amahirwe

Areruya Joseph wegukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, akanitwara neza mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka, ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyatangiye mu mwaka wa 2012.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel bahoze bakinana muri Dimension data bari mu bitwaye neza uyu mwaka
Areruya Joseph na Mugisha Samuel bahoze bakinana muri Dimension data bari mu bitwaye neza uyu mwaka

Umwaka wa 2018 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda aho Abanyarwanda bihariye amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika harimo amasiganwa abiri yonyine ari mu cyiciro cyo hejuru muri Afurika ariyo La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda. Muri uyu mwaka kandi abakinnyi b’u Rwanda nibo begukanye Coupe des Nations de l’Espoir na Tour du Cameroun.

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun nawe ari ku rutonde
Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun nawe ari ku rutonde

Uretse aya masiganwa kandi u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu byegukanye imidari myinshi muri shampiyona nyafurika yabereye i Kigali muri Gashyantare, aho rwegukanye imidari 13 mu gihe Abanyarwanda begukanye imidari ine mu gikombe cy’Afurika cyakiniwe muri Eritrea mu cyumweru gishize.

Umukinnyi wahize abandi muri Afurika muri uyu mwaka azamenyekana tariki ya 21 Ukuboza nyuma y’amatora y’abatoza, abayobozi b’amakipe, abakinnyi, abanyamakuru bo muri Afurika n’ab’i Burayi.

Akanama gatanga iki gihembo kayobowe n’Umufaransa Bernard Hinault wahoze akina umukino w’amagare akenegukana Tour de France inshuro eshanu.
Kuva iki gihembo cyatangira gutangwa muri 2012, cyihariwe n’abakinnyi bo muri Eritrea uretse Louis Meintjes wo muri Afurika y’Epfo wagitwaye muri 2013 na 2017, abandi becyegukanye ni Natnael Berhane (2012), Louis Meintjes (2013, 2017), Mekseb Debesay (2014), Daniel Teklehaimanot (2015) na Tesfom Okubamariam (2016)

Urutonde rw’abakinnyi 15 bazatorwamo uwahize abandi muri 2018

 ARERUYA Joseph (Rwanda – Delko-Marseille)
 CISSE Isiaka (Ivory Coast)
 DE BOD Stefan (South Africa – Dimension Data for Qhubeka)
 GHEBREIGZABHIER Amanuel (Eritrea – Dimension Data)
 HENDRICKX Clint (South Africa – Bike Aid)
 IMPEY Daryl (South Africa – Michelton-Scott)
 KAMZONG Clovis (Cameroon)
 KIPKEMBOI Salim (Kenya – Bike Aid)
 KUDUS Merhawi (Eritrea – Dimension Data)
 LAGAB Azzedine (Algeria – GSP)
 MUGISHA Samuel (Rwanda-Dimension Data for Qhubeka)
 MULUBRHAN Henok (Eritrea)
 REGUIGUI Youcef (Algeria- Sovac)
 SORGHO Mathias (Burkina Faso)
 UWIZEYIMANA Bonaventure (Rwanda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka