Abakobwa b’uburanga muri Tour du Rwanda 2020 (Amafoto)

Kuva ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza ku Cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 mu Rwanda habaye isiganwa rizenguruka igihugu ryitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, benshi bashima imigendekere yaryo.

Ni isiganwa ritanga akazi kenshi kandi gatandukanye cyane cyane nk’aho usanga abafatanyabikorwa baryo batanga akazi ku bakobwa b’uburanga bamamaza ibikorwa by’abo bafatanyabikorwa muri Tour du Rwanda cyangwa bagakora muri serivisi no kwakira ababagana.

Abanyamakuru ba Kigali Today bafotoye abasiganwaga ariko baterera n’akajisho mu mpande z’umuhanda kuri abo bakobwa bari hafi aho na bo, dore ko bagize uruhare mu migendekere myiza y’isiganwa.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ngewe kubwangeabakobwa bomurwanda mbemera cyanepe!!!

hagenimana Reass yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

MU RWANDA TUZWIHO KWIYUBAHA,NONE RERO TUJYE TWAMAMAZA UMUCO WACU KUKO NIWO UTURANGA. KWAMBARA UBUSA NIBYABAZUNGU.

EVARISTE yanditse ku itariki ya: 6-03-2020  →  Musubize

Nta mukobwa n’umwe urimo!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2020  →  Musubize

Ariko uriya wambanye Rwanda Foam ariwe Shaddy Boo,ntabwo ari umukobwa.Yabanye n’abagabo benshi batandukanye.Kuriya yambaye ubusa biha igihugu isura mbi.Wagirango aba yagiye kwikorera publicity.
Uretse n’abantu,Imana nayo itubuza kwambara ubusa mu ruhame. Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bibiliya ivuga.

munyemana yanditse ku itariki ya: 4-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka