Abakinnyi umunani bagiye gutangira umwiherero wa nyuma wa Tour du Rwanda

Abakinnyi umunani muri 15 bari batoranyijwe mu mwiherero wa mbere nib o biyambajwe mu myitozo ya kabiri izavamo batanu bazahagararira Team Rwanda

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 14/04/2021 abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare baratangira umwiherero wa nyuma wo kwitegura Tour du Rwanda iteganyijwe gutangira tariki 02/05/2021.

Team Rwanda irasubukura imyitozo
Team Rwanda irasubukura imyitozo

Mu bakinnyi bazaba bayobowe n’umutoza Sempoma Felix, abakinnyi 8 bemejwe gukora umwiherero wa nyuma bazanyura muri zimwe mu nzira za Tour du Rwanda 2021, nyuma y’aho umutoza abone gutangaza abakinnyi 5 bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa rigiye gukinwa ku rwego mpuzamahanga ku nshuro ya 13.

Abakinnyi 8 bakomeza umwiherero

1. Gahemba Barnabe (Benediction Club)
2. Hakizimana Felicien (Nyabihu Cycling Team)
3. Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
4. Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
5. Mugisha Samuel (La Roche Vendee Cyclisme)
6. Muhoza Eric (Les amis sportifs)
7. Ngendahayo Jeremie (Cycling Club for All)
8. Nsengimana Jean Bosco (Cycling Club for All)

Inzira y’imyitozo n’amatariki izakorerwaho

17/04/2021 Musanze-Nyanza
18/04/2021 Nyanza-Gicumbi
19/04/2021 Kigali-Nyagatare
20/04/2021 Nyagatare-Kigali
21/04/2021 Kigali-Musanze

Uduce tugize Tour du Rwanda 2021

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka