Abakinnyi batanu bashya muri 15 bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 15 bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2017.

Mu gihe habura iminsi mike ngo isiganwa mpuzamhanga rizenguruka u Rwanda ritangire, Ferwacy yamaze gutangaza abakinnyi bazaba bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda ari yo Team Rwanda, Benediction Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n'abakinnyi 15
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 15

Muri Tour du Rwanda 2017 hazagaragaramo abakinnyi bashya kandi bakiri bato bazaba bakinnye iryo isiganwa bwa mbere ari bo Munyaneza Didier wabaye uwa kabiri mu isiganwa Nyanza-Rubavu ryabaye ku wa gatandatu ku itariki 21 Ukwakira 2017,ndetse na Ukiniwabo Rene Jean Paul bazakinana muri Team Rwanda, harimo kandi Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude na Uwingeneye Jimmy bazakina muri Amis Sportifs.

Munyaneza Didier umaze iminsi yitwara neza, azaba akina Tour du Rwanda ye ya mbere
Munyaneza Didier umaze iminsi yitwara neza, azaba akina Tour du Rwanda ye ya mbere
Abafana b'uyu mukino bagiye kongera kuryoherwa
Abafana b’uyu mukino bagiye kongera kuryoherwa

Urutonde rw’abakinnyi bazakina

Team Rwanda

1. Nsengimana Jean Bosco
2. Uwizeye Jean Claude
3. Patrick Byukusenge
4. Ukiniwabo Rene Jean Paul
5. Munyaneza Didier

Benediction Club (Rubavu)

1. Hategeka Gasore
2. Ruberwa Jean
3. Uwizeyimana Bonaventure
4. Nduwayo Eric
5. Nizeyimana Alex

Bonaventure Uwizeyimana wakiniye Dimension Data umwaka ushize, ubu azakinira Benediction Club y'i Rubavu
Bonaventure Uwizeyimana wakiniye Dimension Data umwaka ushize, ubu azakinira Benediction Club y’i Rubavu

Les Amis Sportifs (Rwamagana)

1. Samuel Hakiruwizeye
2. Rugamba Janvier
3. Mfitumukiza Jean Claude
4. Uwingeneye Jimmy
5. Tuyishimire Ephrem

Iryo siganwa biteganijwe ko rizatangira ku cyumweru tariki 12/11 kugeza ku itariki 19/11/2017, umwaka ushize rikaba ryari ryegukanywe na Ndayisenga Valens wakiniraga Dimension data, naho ubu akazaba akinira ikipe ya Tirol Cycling Team.

Tour du Rwanda iheruka yegukanwe na Valens Ndayisenga
Tour du Rwanda iheruka yegukanwe na Valens Ndayisenga

Izi ni zo nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Tariki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Tariki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Tariki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Tariki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka Umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Tariki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Tariki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6: Tariki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza kuri Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Tariki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka