Abakinnyi ba Team Rwanda baritabira "Carfree Day" kuri iki cyumweru

Abagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare baritabira umunsi wahariwe abanyamaguru uzaba kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali

Mu gihe kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igikorwa cyiswe ’Carfree Day’ aho abantu bakangurirwa gukora sport, iki gikorwa biteganyijwe ko kizajya kiba buri kwezi kikazatangizwa tariki 29/05, hazakorwa Sport zitandukanye harimo kunyonga amagare.

Abazanyonga amagare harimo n’abakinnyi ba Team Rwanda ndetse n’abandi bo mu ma makipe y’umukino w’amagare atandukanye ya hano mu Rwanda hiyongereyeho n’abandi basanzwe bazaba bitabiriye iki gikorwa.

Abakinnyi ba Team Rwanda nabo bazitabira iki gikorwa
Abakinnyi ba Team Rwanda nabo bazitabira iki gikorwa

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Aimable Bayingana, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, yadutangarije ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda izifatanya n’abanyarwanda muri icyo gikorwa

Yagize ati" Mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’umujyi usukuye kandi ucyeye, umukino wacu uri mu bikangurira abantu gufata neza ibidukikije, no kudakwirakwiza imyuka mibi mu kirere"

Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy yatangaje ko abakina umukino w'amagare bazifatanya n'abandi kuri iki cyumweru
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy yatangaje ko abakina umukino w’amagare bazifatanya n’abandi kuri iki cyumweru

"Twiyemeje gukangurira n’abakinnyi bacu kwitabira, aho bamwe mu bakinnyi bacu bazaba bari hafi nabo nabo bazitabira iki gikorwa, bazaba banyonga bisanzwe nk’imyitozo, ni ukuvuga ko imyitozo y’abakinnyi bacu y’uwo munsi izabera muri uriya muhanda"

Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 nawe azitabira

"Na Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, ubu ari mu Rwanda, nawe azifatanya n’abandi kuri iki cyumweru" Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy

Nsengimana Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015
Nsengimana Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015

Abazitabira iki gikorwa ngarukakwzei bazakoresha umuhanda uva kuri Stade Amahoro-Gishushu-Kimihurura- RondPoint-Carfree Zone ubundi basubire kuri Stade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka