Abakinnyi ba Team Rwanda bagiye guhabwa agahimbazamusyi kari kamaze imyaka itatu

Nyuma y’imyaka itatu ishize abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare begukanye imidali irindwi muri shampiyona Nyafurika, ubu ni bwo bagiye guhabwa agahimbazamusyi bagombaga guhabwa

Kuri uyu wa Mbere ni bwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy, ndetse na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) bakiriye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ivuye mu Misiri aho yegukanye imidali 14.

Bimwe mu by’ingenzi byari ugushimira aba bakinnyi uko bitwaye ndetse nabo basobanura uko bitwaye ndetse n’icyabuze ngo bakore ibirenze ibyo bakoze, banaganira ku yandi marushanwa ari imbere arimo na Tour du Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwegukanye imidali irindwi irimo ibiri ya Zahabu
Mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwegukanye imidali irindwi irimo ibiri ya Zahabu

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yijeje Team Rwanda yatwaye imidali 14 muri shampiyona y’Afurika ko igihugu kizabashimira mbere ya Tour du Rwanda ndetse anabamenyesha ko agahimbazamusyi ka shampiyona ya Afurika y’amagare

Yagize ati “Kugeza ubu ibirarane bya 2019 byamaze kuboneka, uduhimbazamusyi twamaze kubivuganaho ku rwego rwa MINISPORTS muzatubona mbere ya Tour du Rwanda, Kuko muba mugomba gushimirwa nyuma yo gukoresha imbaraga no guhesha ishema igihugu.“

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yahaye icyizere abakinnyi ba Team Rwanda ko bazashimirwa vuba
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yahaye icyizere abakinnyi ba Team Rwanda ko bazashimirwa vuba

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ni imwe mu makipe akunze kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ariko ntashimirwe nk’uko mu yindi mikino bigenda, by’umwihariko nko mu mupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka