Abakinnyi b’Amagare barasaba ko bafatwa kimwe nk’abandi bakinira amakipe y’Igihugu

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bakiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino (FERWACY) babashimira uko bitwaye muri Grand Prix Chantal Biya.

Muri uyu muhango, Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa Ferwacy kubakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk’uko abakinnyi bo mu yindi mikino bafatwa.

Yagize ati "Twari dutwaye ubutumwa bw’igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari"

"Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi"

"Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n’isiganwa ukwaryo."

Iri jambo ryanashimangiwe kandi na Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur), avuga ko agaciro gahabwa indi mikino gakwiye no kugera mu magare.

Ati "Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ari umukino ukwiye guhabwa agaciro nk’iyindi."

Mugisha Samuel
Mugisha Samuel
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo aba nibo bagomba kujya kumwanya wa mbere abandi byarabayobeye nabo ubwabo ntibazi ibyo barimo uwabategerezaho insinzi amaso yahera mukirere nabo kuvuga no gukinira Karere hano ntabindi*

lg yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka