Abakinnyi 90 bazitabira Tour of Rwanda 2012

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda riratangaza ko abakinnyi basaga 90 baturutse mu bihugu bitandukanye aribo bazitabira irushanwa rya Tour of Rwanda uyu mwaka wa 2012.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ryitabiriwe n’abakinnyi benshi kuva ryatangira. Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2011 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 60.

Amakipe agera kuri 15 harimo amakipe abiri yo mu Rwanda niyo azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane kuva aho ryemerewe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi mu mwaka wa 2009.

Irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare riteganyijwe gutangira tariki 18-25/11/2012 aho abazasiganwa bazakora urugendo rw’ibirometero 876 mu byiciro umunani.

Tariki ya 19 abasiganwa bazahaguruka i Kigali berekeze i Nyamagatare, tariki ya 20 mu gitondo bahaguruke i Kigali berekeza i Muhanga naho nyuma ya saa site bahagurukke i Muhanga berekeza i Huye.

Tariki ya 21 bazahaguruka i Huye berekeza i Karongi naho tariki ya 22 bahuguruke i Muhanga berekeza i Musanze naho tariki ya 23 bahaguruke i Musanze berekeza i Rubavu aho bazahaguruka tariki ya 24 berekeza i Kigali.

Tariki ya 25, umunsi wa nyuma w’irushanywa abasiganwa bazazenguruka muri Kigali.
Amafaranga asaga miliyoni 18 z’amanyarwanda niyo azakoreshwa muri iri rushanwa.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari ibintu bitumvikana. Bishoboka gute ko imùwe ryo kwita izina ryari rifite miliyoni zirenga 50 z’amanyarwanda kandi rikamara 2 days none ngo iri rizatwara miliyoni 18 gusa. Ubwo abasiganwa bazahembwa ibijyanye n’urugendo bakoze. Kandi wasanga nayo bavuga amaneshi azagendera mu ma staff abakinnyi bagatahira akamama. Bayingana has to review that issue.

Mapeka yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka