Abakinnyi 54 barimo n’ibihangange barahatana muri Shampiona y’igihugu y’amagare

Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru abakinnyi 54 baturutse mu makipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda araba ahatana muri Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare .

Mu mihanda ya Nyamata kuri uyu wa gatandatu ndetse no mu mihanda ya Kigali-Huye kuri iki cyumweru,abakinnyi 54 baturutse mu makipe arindwi baraba bahatana muri Shampiona y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Valens Ndayisenga wegukanye iyi Shampiona umwaka ushize na Adrien Niyonshuto ukinira ikipe y’ababigize umwuga ya MTN Qhubeka nibo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Uko irushanwa riteye

27/6/2015 – BUGESERA (Individual Time Trial

  • Abakuru: Nyamata - Ramiro - Nyamata,
    Muri uru rugendo rureshya na Kilometero 39, abasiganwa bazahaguruka i Nyamata ku i Saa munani z’amanywa,aho buri mukinnyi azaba asiganwa ku giti cye, berekeze Ramiro maze bagaruke Nyamata ari naho bazasoreza.
  • Abakiri bato/Junior: Nyamata - Biryogo - Nyamata, 25 km
Mugisha Samuel uzasiganwa mu rwego rw'abakiri bato (Junior)
Mugisha Samuel uzasiganwa mu rwego rw’abakiri bato (Junior)

28/6/2015 – Road race: KIGALI – HUYE

Abasiganwa bazahaguruka i Kigali ku i Saa tatu za mu gitondo banyure umuhanda wa kaburimbo unyura Nyabugogo-Kamonyi-Muhanga-Nyanza maze basoreze imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye,aho bazasiganwa ku rugendo rureshya n’ibilometero bigera ku ijana na makumyabiri (120kms).

Adrien Niyonshuti ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Adrien Niyonshuti ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa
Ndayisenga Valens nawe arahabwa amahirwe
Ndayisenga Valens nawe arahabwa amahirwe

Urutonde rw’abazasiganwa n’amakipe bakinira

1 ALELUYA Joseph AMIS SPORTIFS
2 UWIZEYE Jean Claude AMIS SPORTIFS
3 TUYISHIMIRE Ephrem AMIS SPORTIFS
4 NIZEYIMANA Omar AMIS SPORTIFS
5 RUGAMBA Janvier AMIS SPORTIFS
6 NDAYISENGA Valens AMIS SPORTIFS
7 GASHIRAMANGA Eugene AMIS SPORTIFS
8 UKINIWABO René AMIS SPORTIFS
9 BIGANZA Radjab CINE ELMAY
10 HABIMANA Joseph CINE ELMAY
11 MUGIRANEZA Jean d’amour CINE ELMAY
12 BIZIYAREMYE Joseph CINE ELMAY
13 KAREGEYA Jeremie CINE ELMAY
14 USANZINEZA Jean Claude CINE ELMAY
15 RUKUNDO Hassan CINE ELMAY
16 GATARAYIHA Make CINE ELMAY
17 MANISHIMWE Augustin CINE ELMAY
18 HABIYAMBERE Nicodem CINE ELMAY
19 SIBOMANA Mustafa CINE ELMAY
20 NDAYISENGA Jean Pierre CINE ELMAY
21 NGIRUWONSANGA Jean Baptiste FLY
22 NDAYISHIMIYE Shaban FLY
23 MASUMBUKO Salim FLY
24 NTIGANZWA Valens FLY
25 HAKIRUWIZEYE Samuel FLY
26 IRYAMUKURU KABERA Yvan FLY
27 RUHUMURIZA Abraham C.C.A
28 BIZIMANA Gasore C.C.A
29 TWIZERANE Mathieu C.C.A
30 HAKIRUWIZEYE Samuel C.C.A
31 DUKUZUMUREMYI Ali C.C.A
32 NIZEYIMANA Alex C.C.A
33 BYUKUSENGE Nathan BENEDICTION
34 MFITUMUKIZA Jean Claude BENEDICTION
35 HADI Janvier BENEDICTION
36 GASORE Hategeka BENEDICTION
37 NSENGIMANA Jean Bosco BENEDICTION
38 NDIZEYE Aimee BENEDICTION
39 NIZEYIMANA Alex BENEDICTION
40 HAKUZIMANA BENEDICTION
41 NDUWAYO Eric BENEDICTION
42 BINTUNIMANA Emile BENEDICTION
43 MUPENZI Aime BENEDICTION
44 HAKUZIMANA Eric BENEDICTION
45 BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION
46 MUGISHA Samuel BENEDICTION
47 RUBERWA Jean BENEDICTION
48 MUNYANEZA Didier BENEDICTION
49 HABUMUGISHA Samson BENEDICTION
50 GATETE Vital KIRAMURUZI
51 NDAGIJIMANA Come KIRAMURUZI
52 NSENGAYIRE Christophe KIRAMURUZI
53 SHYAKA Gilbert KIRAMURUZI
54 NIYONSHUTI Adrien MTN QHUBEKA

Nyuma y’iri rushanwa hakazakomeza irushanwa rizwi ku izina rya Rwanda Cycling Cup,irushanwa riteganya kugera mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda,aho rizakomeza mu buryo bukurikira:
11/07/2015: Nyamagabe-Nyanza rikaba ryariswe isiganwa ry’umuco;
01/08/2015: Rubavu-Musanze; 22/08 2015: Muhanga-Karongi (kuzenguruka Karongi); 12/09/2015: Kigali- Bugesera (Kuzenguruka Kigali);
Mu kwezi kwa cumi hateganyijwe amarushanwa ane azafasha mu gutegura Tour du Rwanda izaba mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka