Abakinnyi 10 bitezweho kuryoshya Tour du Rwanda 2020

Nyuma yo kureba agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 kegukanywe n’umusore Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, turebye kandi uko abakinnyi basanzwe bitwara aho bakinira, twabakusanyirije byinshi ku basore bafite ibigwi mu kunyonga igare kakahava, bakoresha imbaraga, ubwenge no gucungana n’ibihe.

Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020
Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Rein Taaramae

Ku mwanya wa mbere haza umunya Esitoniya Rein Taaramae, ukinira ikipe ya Total Direct Energie akaba umwaka ushize yaraje ku mwanya wa kabiri akurikiye Merhawi Kudus wo mu gihugu cya Eritereya wanatwaye Tour Du Rwanda 2019.

Uyu mukinnyi ntazabura kwigaragaza ashaka gutwara Tour Du Rwanda 2020 kuko afite ibigwi mu marushanwa yagiye yitabira dore ko yambaye umwenda w’umuhondo inshuro eshanu.

Rein Taaramae
Rein Taaramae

Rein Taaramae yambaye umwambaro w’umuhondo mu isiganwa rya Vuelta a Burgos, irya Arctic Race yose yo mu gihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2015, yatwaye umwenda w’umuhondo muri Tour de l’Ain muri 2009, ndetse anawutwara muri Tour de Slovénie muri 2016.

Rein Taaramae yagiye atsinda uduce (Etapes), mu marshanwa akomeye ku mugabane w’Uburayi harimo n’isiganwa rikomeye rimara ibyumweru bitatu rya Tour de France, Giro d’Italia na Vuelta a Espana

Taaramae ni umwe mu bakinnyi bazi gucunga neza ibihe bakoresha mu marushanwa nk’uko byagiye bigaragara mu marushanwa atandukanye yagiye yitabira mu makipe atandukanye agera kuri 14 yakinnyemo kuva mu mwaka wa 2007.

Rein Taaramae yabaye uwa 11 muri Tour de France 2011, aba uwa kabiri mu irushanwa rya Vuelta a Andalucia muri 2012, yabaye uwa gatanu muri Tour de Romandie, Volta a Catalunya na Criterium International mu mwaka wa 2011, aba uwa kane muri Tour de Paris-Nice muri 2011.

Joseph Areruya

U Rwanda rufite abakinnyi batandatu muri Team Rwanda barimo na Areruya Joseph w’imyaka 24 na Mugisha Samuel bafite amateka akomeye mu mukino w’amagare ku mugabane wa Afurika ku buryo bazaba bahanzwe amaso muri iyi Tour du Rwanda 2020.

Areruya Joseph
Areruya Joseph

Ugereranyije n’imibare, Areruya Joseph afite amateka mu mukino w’amagare ku mugane wa Afurika kuko yatsinze amasiganwa akomeye atatu arimo no kurangiza yambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda inshuro ebyiri zikurikiranya muri 2017, na 2018, yanatwaye kandi isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo ndetse na Nations de l’Espoir Blue Line.

Areruya uri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rusange rw’isiganwa mu gace ka mbere ka tour du Rwanda 2020, azwiho kigira imbaraga mu kuzamuka cyane nka Mugisha Samuel akaba yarigaragaje cyane mu gace ka karindwi kazamuka ka km 4.5 k’isiganwa Kigali Nyamirambo muri Gashyantare 2019.

Biniyam Ghirmay Hailu

Biniyam Ghirmay Hailu wo mu gihugu cya Eritereya ukinira ikipe ya Nippo Delko One Provence, ni umwe mu basore bakiri bato uri mu ikipe y’igihugu ya Eritereya.

Biniyam Ghirmay Hailu
Biniyam Ghirmay Hailu

Muri Tour du Rwanda yabashi gutsinda agace ka gatanu aza ku mwanya wa gatatu mu gace ka kabiri umwaka ushize, ubu ari ku mwanya wa gatatu mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020.

Mu marushanwa yitabiriye yagiye atangaza abantu aho muri 2018 yabaye uwa mbere mu babashije gutsinda Remco Evenepoel umuhungu wa Patrick Evenepoel wakanyujijeho mu mukino wo gusiganwa ku magare, icyo gihe Ghirmay yamutsindiye mu irushanwa ry’abakiri bato rya Aubel-Thimister-Stavelot mu gihugu cy’Ububirigi.

Umwaka ushize wa 2019 yitwaye neza mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo, aho yatsinze uduce dutatu akanahigika Umudage André Greipel amutsindiye ku murongo basorezaho mu gace ka gatanu k’isiganwa, akaba aza ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa UCI.

Patrick Schelling

Uyu musore wo mu gihugu cy’Ubusuwisi waje ku mwanya wa gatandatu mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 nawe azaba yitonderwa kuko yatwaye Tour du Loir na Cher E Provost muri 2016, akaba ari umwe muri batanu bahagarariye ikipe ya Isiraheri, Israel Cycling Academy, akaba ari ubwa kabiri yitabira Tour du Rwanda.

Patrick Schelling
Patrick Schelling

Yabaye uwa kane inshuro ebyiri mu irushanwa rya Tour of Hainan mu mwaka wa 2016 na 2018, akaba yagiye aza mu 10 ba mbere mu masiganwa nka Tour de Suisse mu 2019, Tour of Austria muri 2018 na, Tour de Hongrie muri 2018, na Tour of Hainan muri 2017.

Mulu Hailemichael

Uyu musore wo mu gihugu cya Etiyopiya w’imyaka 21 nawe ari mu ikipe ya Nippo Delko One Provence ni ubwa gatatu yitabira Tour du Rwanda akaba aza ku mwanya wa 15 ku rutonde rusange rw’iri siganwa.

Mulu Hailemichael
Mulu Hailemichael

Yazamutse kuri Poidum mu mwaka wa 2018, akaba yarabaye uwa 15 muri rusange muri 2018, uyu musore ukiri muto yaje ku mwanya wa 13 ndetse no ku mwanya wa gatanu mu isiganwa ry’abakiri bato rya Tour de La Provence akaba akunze kwigaragaza mu gusoza uduce mu masiganwa.

Urugero ni nko muri Tour du Rwanda 2018 aho yaje ku mwanya wa gatatu mu gace ka kabiri k’isiganwa, yabaye uwa gatandatu mu gace ka karindwi, ndetse aba uwa gatanu mu gace ka munani muri Tour du Rwanda 2019.

Artem Ovechkin

Uyu musore wo mu gihugu cy’Uburusiya ukinira ikipe ya Terengganu Inc. TSG Cycling Team yabaye uwa gatatu mu 2019 muri Tour de Langkawi yanambayemo umwenda w’umuhondo muri 2018.

Artem Ovechkin
Artem Ovechkin

Yanambaye umwenda w’umuhindo muri Tour of Antalya mu 2018, akaba ari ubwa mbere yitabiriye Tour du Rwanda akaba azaba atoroshye muri iri siganwa kuko amenyerewe mu masiganwa yo hanze nko mu gihugu cy’Ubushinwa, Silovaniya na Ositarariya.

Yevgeniy Fedorov

Yevgeniy Fedorov
Yevgeniy Fedorov

Uyu musore ufite ubwene gihugu bwa Kazakisitani ari mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, akaba akinira Vino – Astana Motors, akaba yaritwaye neza muri Tour de Langkawi aho yaje ku mwanya wa kabiri, ku rutonde rusange rw’iri siganwa, ndetse akaba yaratsinzemo agace ka mbere, aba uwa 13 mu gace ka gatandatu, n’uwa cyenda mu gace karyo ka kane.

Temesgen Buru

Temesgen Buru
Temesgen Buru

Uyu musore w’imyaka 25, akomoka mu gihugu cya Etiyopiya ari kumwe n’ikipe ya ProTouch, akaba ari ubwa gatatu yitabira Tour du Rwanda , akaba yaragiye aza mu myanya icumi ya mbere mu myaka ya 2014 na 2016 ku rutonde rusange rw’isiganwa rya Tour du Rwanda, aho yanaje ku mwanya wa kabiri mu gace ka kane k’iri siganwa.

Daniel Muñoz

Ni uwo mu gihugu cya Korombiya akaba ku myaka ye 23 akinira ikipe ya Androni Giocattoli – Sidermec, akaba azwiho kuzamuka cyane, muri iri siganwa akaba azaba ashaka kwigaragaza hamwe na mugenzi we nawe unyonga cyane ahazamuka Jhonatan Restrepo.

Muñoz yagiye yigaragaza cyane ku myanya y’imbere mu mwaka wa 2019 mu marushanwa yitabiriye, aho yaje ku mwanya wa mbere muri Tour of Bihor – Bellotto, yabaye uwa kabiri muri Sibiu Cycling Tour, yaje ku mwanya wa munani muri Tour de Hongrie, uwa cyenda muri Adriatica Ionica Race, aba n’uwa 23 muri Vuelta a Burgos.

David_Lozanomtb

Uyu musore ukinira ikipe yo mu gihugu cya Espagne ya Novo Nordisk azwiho kwanikira abandi ahazamuka, akaba aje mu Rwanda nyuma yo gutsinda isiganwa rya Tour of Taiyun ryo mu misozi ribera mu gihugu cyo mu Bushinwa umwaka ushize.

David Lozanomtb
David Lozanomtb

Yaje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu muri Tour du Rwanda 2018 na 2019, aza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rusange rwa Tour of Estonia mu 2018, yabaye uwa 17, na 18 muri Korowasiya na Siloveniya mu myaka ya 2018 na 2019.

N’ubwo ubutumburuke bw’u Rwanda bushobora kutazamworohera muri iri siganwa, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa riheruka ry’amagare yo mu misozi mu gihugu cya Esipanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka