Valens Ndayisenga yegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiona y’Afurika

Umunyarwanda Valens Ndayisenga yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 muri Shampiona y’Afurika yo gusiganwa ku magare ahabwa umudari wa Zahabu

Kuri uyu wa gatatu mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individiual time trial),Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 53, amasegonda 59, aho abasiganwa birukanse intera ingana na Kilometero 40 na mtero 900.

Valens Ndayisenga wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Valens Ndayisenga wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Valens Ndayisenga akaba yegukanye uyu mudari nyuma ya Girubuntu Jeanne D’Arc na we wari wegukanye umudari wa Silver nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu bakobwa.

Valens Ndayisenga nawe yongeye gutuma ibendera ry'u Rwanda rizamurwa mu mahanga
Valens Ndayisenga nawe yongeye gutuma ibendera ry’u Rwanda rizamurwa mu mahanga

Biteganijwe kandi ko abakinnyi b’u Rwanda bazongera gusiganwa ubwo noneho bazaba basiganwa mu muhanda (Road race), mu bagabo ndetse no mu bakobwa muri Shampiona y’Afurika izasozwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/02/2016 i Cassablanca muri Maroc aho irimo kubera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cong’s valens uhesheje ishema igihugu cyacu

lambert yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka