Uwizeye Jean Claude niwe wegukanye Tour de Kigali

Nyuma yo gusiga uwamukurikiye iminota 4,Uwizeye niwe wasoje isiganwa rizenguruka umujyi wa Kigali ari uwa mbere ku ntera y’ibilometero 124.9

Mu rugendo rwatangiriye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa i Nemba,abakinnyi bagize amakipe atandatu yo mu Rwanda ndetse n’ikipe imwe y’i Goma,Uwizeye Jean Claude niwe waje gusiga abandi nyuma y’akanya yamaze akomeza kugenda ari mu bayoboye.

Mbere yo guhaguruka
Mbere yo guhaguruka
Uwizeye Jean Claude asigaje inshuro imwe,yari yifitiye icyizere
Uwizeye Jean Claude asigaje inshuro imwe,yari yifitiye icyizere
Uwizeye Jean Claude niwe wanabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Uwizeye Jean Claude niwe wanabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Ikipe yo muri Congo ntiyabashije gusoza,ni nyuma gusigwa cyane n;abasore b'u Rwanda
Ikipe yo muri Congo ntiyabashije gusoza,ni nyuma gusigwa cyane n;abasore b’u Rwanda

Ahagana ku i Saa ine n’iminota 18 nibwo abakinnyi bari bahagurutse NEMBA maze bakomeza Nyamata – Kicukiro Centre – Gatenga – Magerwa – Rwandex – Segem – Rwampara – Nyamirambo 40 – Kimisagara – Nyabugogo – Muhima – Kinamba – Gisozi Memorial – ULK – Gasave – Kagugu – Gacuriro – Nyarutarama – Kibagagabaga – Kimironko – Controle Technique – Stade Amahoro. ku rugendo rwarehyaga na Kilomtero 89,4 Km.

Bazenguruka ibice bya Kigali
Bazenguruka ibice bya Kigali

Nyuma baje guhita bakomeza kuzenguruka Umujyi wa Kigali banyuze Stade Amahoro – Chez LANDO – La Croix du Sud – RDB – MTN – Nyarutarama mu Kabuga – Kibagabaga – Kimironko – Controle technique basoreza Stade Amahoro bazengurutse kilometero 11,5 Km inshuro eshatu.

Abakinnyi 10 ba mbere

1.Uwizeye Jean Claude (Amis Sportifs): 3h20’34"
2.Gasore Hategeka (Benediction): 3h24;08"
3.Karegeya Jeremie (Cine Elmay): 3h24;25"
4.Twizerane Mathieu (C.C.A) :3h24;25"
5.Nsengimana Jean Bosco(benediction): 3h26’11"
6.Aleluya Joseph (Amis Sportifs) :3h26’34"
7.Byukusenge Patrick (Benediction): 3h26’11"
8.Biziyaremye Joseph (Cine Elmay) :3h27’15"
9.Bintunimana Emile (Benediction):3h27’18"
10.Ruhumuriza Abraham (C.C.A): 3h27’18"

Abakinnyi babaye aba mbere mu bakiri bato hamwe n'abayobozi ba Ferwacy na Cogebanque
Abakinnyi babaye aba mbere mu bakiri bato hamwe n’abayobozi ba Ferwacy na Cogebanque

Iri siganwa rizenguruka Kigali ryari isiganwa rya 8 mu masiganwa agize Rwanda cycling cup 2015,aho mu kwezi kwa 10 hateganijwe andi masiganwa azaba agamije gutegura Tour du Rwanda izatangira taliki ya 15/11/2015.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka