Undi muyobozi muri FERWACY yatowe ku rwego mpuzamahanga

Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bizimana Festus yaraye atorewe kujya mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Cycliste des Pays Francophones).

Uyu mugabo yatorewe kujya muri komite nyobozi mu nama ya mbere yahuje abayobozi b’amashyirahamwe agize iri shyirahamwe mu mujyi wa Cassablanca mu gihugu cya Marooc.

Bizimana utowe kujya mu buyobozi ku rwego mpuzamahanga aje yiyongera kuri perezida wa Ferwacy, Aimable BAYINGANA usanzwe ari muri komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika CAC (Confédération Africaine de Cyclisme).

Bizimana watorewe kujya muri komite nyobozi ya Union Cycliste des Pays Francofones.
Bizimana watorewe kujya muri komite nyobozi ya Union Cycliste des Pays Francofones.

Komite nyobozi yatowe igizwe n’abantu 13 bahagarariye ibihugu byo ku migabane itanu ku isi. Intego y’iri huriro ry’amashyirahawe y’umukino wo gusiganwa ku magare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ni ugukorera hamwe no guhanahana ubumenyi ku bakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino w’amagare.

Umukino w’amagare mu Rwanda ukomeje kujya ku yindi ntera mu rwego mpuzamahanga aho kimwe mu bishimwa ari uburyo iki gihugu gishobora gutegura rimwe mu marushanwa akomeye muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika rya Tour du Rwanda.

Tour du Rwanda izakinwa ku matariki ya 16-23/11/2014, izaba ifite umwihariko w’uko izakurikiranwa na president w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI (Union Cycliste Internationale), Michael Brian Cookson na madamu we Sian bazamara iminsi itandatu yose bakurikirana iri rushanwa. Ni ku nshuro ya mbere uyu mu president wa UCI agiye kwitabira irishanwa ryo gusiganwa ku magare iryo ariryo ryose ku mugabane wa Afurika.

Tour du Rwanda ni imwe mu bihesha ishema u Rwanda mu mikino.
Tour du Rwanda ni imwe mu bihesha ishema u Rwanda mu mikino.

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2014

1. Rwanda Akagera
2. Rwanda Karisimbi
3. Rwanda Muhabura
4. South Africa
5. Kenya
6. Eritrea
7. Ethiopia
8. Algerie
9. Maroc
10. Cameroun
11. Gabon
12. Novo Nordisk Development Team M (USA)
13. Haute Savoie (France)
14. Team Bike AID (Ubudage)
15. Loup Sport (Suisse)
16. Team Scody Downunder (Australia)

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka