Nyuma y’aho uyu mukobwa w’imyaka 19 atwariye umwanya wa gatanu ku wa gatanu tariki ya 13/02/3015, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) ryamaze gusaba ko Girubuntu Jeanne d’Arc yerekeza mu kigo cya UCI kiri mu Busuwisi gifasha abakinnyi bafite impano gutera imbere kibaha imyitozo igezweho, ari naho umukinnyi Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize yari amaze iminsi mike avuye kwitoreza.
Kuri uyu wa gatanu, Pietermaritzburg mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’epfo habaye isiganwa (road race/course en ligne) ku bakobwa bakuru (elite) bagera kuri 30 baturutse mu bihugu 15 byari bihagarariwe muri iki cyiciro.
Iri siganwa ribanziriza iryanyuma ryatangiriye mu gace kitwa Wartburg saa tatu n’igice (09:30) za mu gitondo aho abakinnyi basiganwe ku ntera ireshya n’ibirometero 104.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Girubuntu Jeanne d’Arc wegukanye umwanya wa gatanu. Nubwo yahagereye rimwe n’umukinnyi wa kane bombi bakoresheje 3:11:35., yaje kurangiza ku mwanya wa gatanu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan ’Jock’ Boyer yishimiye cyane uko Girubuntu yitwaye dore ko we yakinnye ari umwe nyamara abandi bari gukina ari benshi bagafashanya nk’ikipe.
Jonathan boyer yagize ati “Jeanne D’Arc yitwaye neza cyane, iyi ni intambwe ikomeye ku mukino w’amagare mu rwego rw’abagore ku gihugu cy’ u Rwanda, afite imbaraga, afite ubushobozi kimwe n’abanyafurika y’epfo bamuje imbere, icyo akeneye ni ubunararibonye mu marushanwa, ndizera kandi ko agiye kubera abandi bakobwa urugero kuko yerekanye ko iyo mpano no mu banyarwandakazi ihari”.
Uyu mutoza kandi yanakomeje avuga ko ari kuganira n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) kugira ngo abe yakwerekeza mu busuwisi aho na Valens Ndayisenga yitoreje.
“Navuganye na UCI aho badusabye ko Jeanne D’Arc yazagenerwa amahugurwa muri kiriya kigo kiri mu busuwisi ari naho Valens Ndayisenga yitoreje,” Jonathan Boyer
Aya marushanwa arasozwa ku wa gatandatu hasiganwa abakinnyi bakuru mu bagabo (elite men) aho u Rwanda ruraba ruhagarariwe n’abakinnyi umunani aribo Adrien Niyonshuti (MTN-Qhubeka), Ndayisenga Valens, Hadi Janvier, Biziyaremye Joseph, Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco na Bintunimana Emile.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ibyo kwishimirwa aho uyu munyarwandakazi yerekanye ubuhanga mu kunyonga igare kandi tunasaba Imana ngo akomeze aheshe u Rwanda ishema
Girubuntu yitwaye neza natwe turabyishimuye . kabisa nishimiye gahunda yo kumuha promotion yimyitozo .erega Abanyarwanda tuzi uko twabayeho ninayo mpamvu tuzi kwideburiya icyo dukoze tugashyira umwete. wao d’arc courage !!duheshe agaciro
Girubuntu yitwaye neza natwe turabyishimuye . kabisa nishimiye gahunda yo kumuha promotion yimyitozo .erega Abanyarwanda tuzi uko twabayeho ninayo mpamvu tuzi kwideburiya icyo dukoze tugashyira umwete. wao d’arc courage !!duheshe agaciro