Umunyarwanda Hadi Janvier yegukanye agace ka mbere ka ‘Tour du Rwanda’

Hadi Janvier, umusore w’umunyarwanda w’imyaka 22, niwe wagukanye umwanya wa mbere mu gace ka mbere gatangira isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ 2013’ ryatangiye kuri icyi cyumweru tariki ya 17/11/2013.

Mu gace ka mbere k’isiganwa gafite uburebure bwa kilometero 3.5, abakinnyi bazenguruka sitade Amahoro bakanyura imbere y’ishuri rya KIE ahitwa Kimironko bakagaruka kuri sitade Amahoro banyuze ku irimbi rw’Intwari, buri wese asiganwa ku giti cye, Hadi Janvier niwe mukinnyi wakoresheje igihe gitoya kurusha abandi.

Aha Hadi yari amaze kwambikwa umwabaro w'umuhondo uranga umukinnnyi wa mbere ku rutonde ruba rugezweho.
Aha Hadi yari amaze kwambikwa umwabaro w’umuhondo uranga umukinnnyi wa mbere ku rutonde ruba rugezweho.

Hadi janvier wakuriye mu ikipe ya Benediction Club ya Rubavu, yarangije iyo ntera akoresheje iminota ine, amasegonda atanu.

Ku mwanya wa kabiri haje umufaransa Nicolas Lefrancois wo mu ikipe ya Nordisk Development wakoresheje iminota ine, amasegonda umunani n’ibice bitatu, akaba yasizeho ibice bitatu by’isegonda Umunya Afurika y’Epfo Meintjes Louis wo mu ikipe ya MTN Qubekha waje ku mwanya wa gatatu.

Umunyarwanda wundi waje hafi ni Ndayisenga Valens waje ku mwanya wa 15, akaba yakoresheje iminota ine n’amasegonda 17.
Adrien Niyonshuti urimo gukinira ikipe ye ya MTN Qubekha muri iri siganwa, yari yarakunze kuza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b’u Rwanda ariko ubu yaje ku mwanya wa 35 akoresheje iminota ine n’amasegonda 24.

Abafana n'abareba irushanwa bisanzwe bari benshi ku mihanda abasiganwa banyuzemo.
Abafana n’abareba irushanwa bisanzwe bari benshi ku mihanda abasiganwa banyuzemo.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere Hadi Janvier yatangaje ko abikesha imyitozo ikomeye amazemo iminsi na bagenzi be mu karere ka Musanze, kandi byamuteye ishema no gukomeza gukora cyane.

Yagize ati “Kuba mbaye uwa mbere ni umusaruro w’imyitozo myiza twakoze mu karere ka Musanze. Biranshimishije cyane kandi biratuma njyewe na bagenzi banjye b’Abanyarwanda dukora cyane ku buryo tuzakomeza kwitwara neza muri iyi tour du Rwanda.”

Aha umukinnyi w'Umunyarwanda Hadi Janvier yari hamwe n'umutoza we Jonathan Boyer
Aha umukinnyi w’Umunyarwanda Hadi Janvier yari hamwe n’umutoza we Jonathan Boyer

Tour du Rwanda igizwe n’ibyiciro umunani, irakomeza kuri uyu wa mbere tariki ya 18/11/2013, abasigana abarekeza mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba basiganwe intera ya kilometero 129.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka