U Rwanda rurakira isiganwa mpuzamahanga rya Mountain Bike

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015, mu karere ka Musanze haratangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryo mu misozi rizwi ku izina rya Africa Continental Mountain Bike Championships.

Ibihugu bitandatu nibyo bigiye kwitabira amarushanwa ya 2015 African Continental Mountain Bike Championships ndetse bikaba byose byaramaze kugera mu Rwanda mu karere ka Musanze aho amarushanwa agiye kubera ku itariki ya 9-10 Gicurasi 2015.
Ibyo bihugu bigiye kwitabira aya marushanwa ni u Rwanda,Kenya,Afrikay’epfo,Namibia,Zimbabwe n’ibirwa bya Maurice

Ibindi bihugu byari byaremeje ko bizitabira aya marushanwa kugeza ubu ntibiratangaza gahunda yo kuza kandi umunsi bari bahawe wo kugaragaza itariki bazaziraho warenze.Bivuze ko ibyo bihugu bifatwa nk’ibitakitabiriye aya marushanwa.Ni ibihugu bitatu:Uganda,Lesotho na Cote d’Ivoire.

Amafoto agaragaza imyiteguro y’ikipe y’u Rwanda mu karere ka Musanze

Bamaze igihe kini mu myiteguro
Bamaze igihe kini mu myiteguro
Biteguye no kunyura mu mashyamba
Biteguye no kunyura mu mashyamba
Bafite Icyizere cyo kwegukana iri rushanw
Bafite Icyizere cyo kwegukana iri rushanw
Biteguye no kunyura mu mashyamba
Biteguye no kunyura mu mashyamba
Iri siganwa rinyura muri zimwe mu nzira zigoranye
Iri siganwa rinyura muri zimwe mu nzira zigoranye
Bazanyura no mu misozi y'amakoro
Bazanyura no mu misozi y’amakoro
Baratondagira impinga zo mu mashyamba ya Kinigi
Baratondagira impinga zo mu mashyamba ya Kinigi
Abana nabo barihera ijisho imyiteguro
Abana nabo barihera ijisho imyiteguro
Abana nabo barihera ijisho imyiteguro
Abana nabo barihera ijisho imyiteguro
Isiganwa riratangira kuri uyu wa gatandatu
Isiganwa riratangira kuri uyu wa gatandatu
Nyuma y'imyitozo basoma utuzi bakaniterera inzenya
Nyuma y’imyitozo basoma utuzi bakaniterera inzenya
Hadi Janvier Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'amagare
Hadi Janvier Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’amagare
Abaturage b'i Musanze nabo barakurikira imyitozo
Abaturage b’i Musanze nabo barakurikira imyitozo

Muri iri siganwa u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi aribo Aleluya Joseph (mu batarengeje 23), mu bakuru harimo Janvier Hadi, Gasore Hategeka,Abraham Ruhumuriza, Nathan Byukusenge , Joseph Biziyaremye na Samuel Mugisha (mu bakiri bato/Junior)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza gutwara nigare nange ndarikunda nibakomereze aho ahubwo tubatere inkunga kuko nibo bashoboye indi mikinoyara tunaniye pe

mugenzi vincent yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka