Tour du Rwanda ibere urugero andi mashyirahamwe y’imikino – Minisitiri Mitali

Minisitiri wa siporo n’umuco, Protais Mitali, arasaba amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda (federations) gufatira urugero ku ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ryateguye neza irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryasojwe ku cyumweru tariki 25/11/2012.

Minisitiri Mitali wanakurikiranye isiganwa ry’amagare ndetse akanambika umwenda w’umuhondo umunyafurika y’Epfo, Lill Daren, wegukanye iryo rushanwa yavuze ko yishimiye cyane uburyo isiganwa ryari riteguye kandi ko andi mashyirahamwe agomba kwigira kuri FERWACY yariteguye.

Mitali yagize ati “Kuva iri siganwa ryatangira kujya ku rwego mpuzamahanga muri 2009 kugeza ubu, iri siganwa rigenda rirushaho kuba ryiza ari nako rikurura abanyamahanga benshi.

Uyu mwaka FERWACY yariteguye neza ku buryo buri kintu cyose wasangaga kimeze neza, akaba ari ikintu Abanyarwanda twakwishimira, gusa ntibibe mu magare gusa ahubwo bikorwe no mu yindi mikino yose”.

Minisitiri Mitali niwe wambitse Lill Daren umwenda ugaragaza uwatsinze irushanwa.
Minisitiri Mitali niwe wambitse Lill Daren umwenda ugaragaza uwatsinze irushanwa.

Kugirango Tour du Rwanda igende neza, Minisitiri Mitali avuga ko byatewe n’imbaraga nyinshi bashyizemo, dore ko Minisiteri ya siporo yari yo muterankunga mukuru w’iryo siganwa.

Isiganwa Tour du Rwanda 2012 ryatwaye akayabo ka Miliyino 400 z’amafaranga Rwanda yavuye muri Ministeri ya siporo ndetse no mu baterankunga.

Kuva iri siganwa ryashyirwa ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi, ni ku nshuro ya kane iri siganwa ritegurwa na FERWACY.

Ku nshuro ya mbere muri 2009 ryegukanywe n’umunya Maroc Adir Jeroul, muri 2010 ryegukanwa n’umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot, umwaka ushize ryegukanywe n’Umunyamerika Reijen Kiel naho iry’uyu mwaka ryatwawe n’umunyafurika y’Epfo Lill Daren.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka