Tour du Rwanda: Eyob Metkel niwe wasize abandi mu gusiganwa Huye-Kigali

Umunya-Eritrea Ayob Metkel ni we wagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/11/2013 bavaga mu karere ka Huye bajya mu mugi wa Kigali.

Metkel buri gihe wahabwaga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ahazamuka (meilleur grimpeur), ndetse agakunda kuza mu myanya utanu ya mbere, kuri uyu wa gatandatu yahagurutse i Huye ari mu ba mbere arinda agera muri Kigali ari mu itsinda riyoboye.

Gutsinda kwa Metkel ahanini yabifshijwemo n’akazamuko ka Kimisagara na Nyakabanda, kuko ari umuhanga cyane mu kuzamuka, maze agera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho bazorezaga ari ku mwanya wa mbere.

Umunya-Eritrea Ayob Metkel yarushije Umunya-Afiruka yEpfo Meintjes Louis amasegonda macye cyane.
Umunya-Eritrea Ayob Metkel yarushije Umunya-Afiruka yEpfo Meintjes Louis amasegonda macye cyane.

Metkel wageze i Kigali akoresheje amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 16, yagowe cyane no kuba uwa mbere kuko yasizeho amasegonda abiri gusa umunya Afurika y’epfo Meint Jes Louis waje ku mwanya wa kabiri n’Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Bosco waje ku mwanya wa gatatu.

Eyob Metkel w’imyaka 20, nyuma yo gusesekara i Nyamirambo ari uwa mbere yavuze ko yanejejwe cyane n’uko yari yarakomeje guharanira kuba uwa mbere kuva isiganwa ritangiye none ngo yageze ku ntego ye.

Metkel wakinnye Tour du Rwanda ya 2012 avuga ko yifuza ko ikipe ye yakwegukana umwenda w’umuhondo ku cyiciro cya nyuma cy’iri siganwa, ariko ngo ntibyoroshye kuko hari andi makipe akomeye nayo ashaka kuza kwegukana uwo mwenda burundu.

Eyob Metkel yabonye ikindi gihembo cy'umukinyi witwaye neza kurusha abandi ahazamuka.
Eyob Metkel yabonye ikindi gihembo cy’umukinyi witwaye neza kurusha abandi ahazamuka.

Ku rutonde rusange, umunya Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan uhabwa mahirwe yo kwegukana ‘Tour du Rwanda 2013’ niwe wakomeje kuza ku mwanya wa mbere akomeza kwambara umwenda w’umuhondo, akaba amaze gukoresha amasaha 18, iminota 10 n’amasegonda 13.

Dylan arusha iminota aibiri n’isegonda rimwe Meint Jes Louis uza ku mwanya wa kabiri, akarusha Nsengiyumva Jean Bosco umunyarwanda uza hafi ku mwanya wa gatandatu iminota ine n’amasegonda 52.

Kugeza ubu ikipe iza ku mwanya wa mbere ni Eritrea, ikaba yarasimbuye kuri uwo mwanya iya MNT Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

NSENGIYUMVA Jean-Bosco yabaye wa gatatu kandi aribwo bwa mbere yitabiriye Tour du Rwanda.
NSENGIYUMVA Jean-Bosco yabaye wa gatatu kandi aribwo bwa mbere yitabiriye Tour du Rwanda.

Isiganwa Tour du Rwanda 2013 rirasozwa kuri icyi cyumweru tariki ya 24/11/2013, ariko harabanza gukinwa icyiciro cya karindwi ari nacyo cya nyuma, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’umugi wa Kigali ahari intera ya Kilometero 94.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka