Tour du Rwanda: Amakipe yo ku mugabane w’u Burayi yageze mu Rwanda

Ikipe ya Meubles Decarte yo mu gihugu cy’u Busuwisi ni yo yabaye iya mbere yo ku mugabane w’u Burayi mu kugera mu Rwanda ije kwitabira irushanwa rya Tour du Rwanda rigomba gutangira kuri iki cyumweru.

Saa 21h00 z’ijoro rya tariki 13/11/2014 ni bwo ikipe ya Meubles de Cartes yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, amasaha abiri mbere gato yuko andi makipe aturutse ku mugabane umwe ya Bike Aid yo mu Budage na Haute Savoi yo mu Bufaransa ahagera.

Ikipe ya Meubles de Cartes ku kibuga cy'indege i Kanombe.
Ikipe ya Meubles de Cartes ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Aya makipe ahasanze ikipe ya Erithrea na Ethiopie zimaze icyumweru kirenga mu Rwanda ndetse n’amakipe ya Team Rwanda atatu na yo yavuye i Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, aho ubu ategerereje i Kigali iri rushanwa ahora arota kwegukana.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu amakipe ya Marooc, Burundi, Afurika y’epfo na Kenya yose ari bube agera i Kigali mu gihe ikipe ya As. Be.Co yo muri Erithrea izagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

Iyi kipe yo mu Buswisi yazanye ibikoresho izifashisha muri iri siganwa.
Iyi kipe yo mu Buswisi yazanye ibikoresho izifashisha muri iri siganwa.

Amakipe atandukanye azitabira isiganwa rigiye kuzenguruka u Rwanda ku magare akaba akomeje kugera i Kigali aje kwitabira irushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu yakomeye muri Afurika.

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2014

Rwanda Akagera

Rwanda Karisimbi

Rwanda Muhabura

Burundi

South Africa

Kenya

Eritrea

As Be Co Team – Eritrea

Ethiopia

Marooc

Algerie

Snh Velo Club – Cameroun

Bike Aid – Allemagne

Team Meubles Decarte – Suisse

Tean Haute Savoie – France

Umutoza wa Meubles de Cartes ngo icyizere ni cyose.
Umutoza wa Meubles de Cartes ngo icyizere ni cyose.

Inzira Tour du Rwanda 2014 izanyuramo

Ku cyumweru tariki 16/11/2014: Stade Amahoro (Kigali)-Stade Amahoro 3,5 Km

Ku wa mbere tariki 17/11/2014: Stade Amahoro-Kibungo: 94 Km

Ku wa kabiri tariki 18/11/2014: Rwamagana-Musanze: 151 Km

Ku wa gatatu tariki 19/11/2014: Musanze-Muhanga: 123 Km

Ku wa kane tariki 20/11/2014: Muhanga-Rubavu: 126 Km

Ku wa gatanu tariki ya 21/11/2014: Rubavu-Nyanza: 184Km

Ku wa gatandatu tariki ya 22/11/2014: Huye-Kigali: 125,7 Km

Ku cyumweru tariki ya 23/11/2014: Stade Amahoro-Stade Amahoro: 114,2 Km

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None c ko mbona hari aho bazanyura kenshi hakaba naho batazagera na rimwe kandi ngo ari Tours du Rwanda ni ukuvuga kuzenguruka igihugu. Ubutaha bazagerageze kuburyo wenda ryagera mu migi y’Intara zose. Nk’ubu bagiye i Cyangugu byaba byiza. Dore Nta Gicumbi. Mugihe Muhanga Rubavu bazacamo inshuro 3 zose.

KIKI yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka