Tour du Rwanda 2015: Dore uko bazasiganwa mu bilometero 939

Guhera taliki ya 15 Ugushyingo kugeza taliki ya 22 Ugushingo 2015, mu Rwanda harabera isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi ku izna rya “Tour du Rwanda “

Nyuma y’aho umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda ya 2014, ubu guhera taliki ya 15/11/2015, abasore b’u Rwanda baraba bahatana n’ibihugu bitandukanye biturutse ku mugabane w’Afrika ndetse n’indi migabane aho bazaba basiganwa ku ntera ireshya na Kilometero 939.

Valens Ndayisenga ashyikiriza Perezida Kagame umupira w'umuhondo yegukanye muri Tour du Rwanda.
Valens Ndayisenga ashyikiriza Perezida Kagame umupira w’umuhondo yegukanye muri Tour du Rwanda.
Habanje kwerekanwa icyegeranyo cy'amashusho cyakozwe kuri Tour du Rwanda
Habanje kwerekanwa icyegeranyo cy’amashusho cyakozwe kuri Tour du Rwanda
Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY asobanura ibijyanye na Tour du Rwanda 2015
Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY asobanura ibijyanye na Tour du Rwanda 2015
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Kigali Today (ibumoso) n'ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque (iburyo), bamwe mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda 2015
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Kigali Today (ibumoso) n’ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque (iburyo), bamwe mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda 2015

Tour du Rwanda ya 2015 izaba ifite abaterankunga bazanagira uruhare mu guhemba abakinnyi bazaba bitwaye neza,aho ku isonga haza Minispoc,Skol,RDB,SORAS,Cogebanque,Turkish Airlines,Kigali Today ndetse n’abandi batandukanye.

Aziz Mwiseneza wari uhagarariye Kigali Today
Aziz Mwiseneza wari uhagarariye Kigali Today

Inzira izanyurwamo mu mwaka wa 2015

Ku munsi wa 1 (15/11/2015): Kigali Amahoro Stadium (Prologue) (3.5kms)
Etape ya 1 (16/11/2015):Nyagatare-Rwamagana (135kms)
Etape ya 2 (17/11/2015) Kigali-Huye (120kms)
Etape ya 3 (18/11/2015) Kigali-Musanze (95kms)
Etape ya 4 (19/11/2015) Musanze-Nyanza (160kms)
Etape ya 5 (20/11/2015) Muhanga-Rubavu 140kms
Etape ya 6 (21/11/2015) Rubavu_kigali 165kms
Etape ya 7 (22/11/2015) Kigali-Kigali 120kms

Inzira izanyurwamo muri Tour du Rwanda 2015
Inzira izanyurwamo muri Tour du Rwanda 2015

Uko bari bakurikiranye muri Tour du Rwanda 2014

1. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 24h57’10”
2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 24h58’03”
3. Debretsion Aron As. Be. Co 24h58’44”
4. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 24h58’51”
5. Mraouni Salaeddine Marooc 24h59’15”
6. Buru Temesgen Ethiopia 24h59’22”
7. Amanuel Million Eritrea 24h59’29”
8. Melake Belhane As. Be. Co 24h59’35”
9. Dawit Haile Eritrea 24h59’35”
10. Saber Lahcen Maroc 25h0002’

Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014 nawe yari ahari
Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014 nawe yari ahari

Kugeza kuri uyu munsi,amakipe agera kuri 25 niyo amaze kwandika asaba kuzitabira iri siganwa mpuzamahanga rizabera mu Rwanda ndetse hakaba hari n’amakipe akomeye ashobora kuzitabira iri siganwa arimo Sky Dive.

Muri iri siganwa kandi hazaba harimo inzira nshya zitakoreshejwe muri Tour du Rwanda 2014, zirimo nk’inzira Kigali-Huye, ndetse n’inzira Rwamagana-Nyagatare.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka