Team Rwanda yerekeje Maroc muri Shampiona y’Afrika

Abakinnyi 11 bahagarariye u Rwanda mu mukino w’amagare berekeje muri Maroc muri Shampiona nyafurika izatangira tariki ya 21-26/02/2016.

Ikipe y’igihugu igomba guhatana mu marushanwa nyafurika (2016 Continental Road Championships) yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku i Saa Cyenda n’igice z’amanywa,ikaba yagiye iyobowe n’umutoza Jonathan Boyer.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bafite icyizere cyo kwitwara neza neza
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bafite icyizere cyo kwitwara neza neza

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi umunani bakina mu cyiciro cy’abakuru n’icy’abatarengeje imyaka 23 (U23/Elite Men),abakinnyi babiri bakina mu cyiciro cya junior (Junior Men) ndetse n’umukobwa umwe ( Elite).

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwohereje abakinnyi bangana gutya (11) mu marushanwa nyafurika kuva muri 2010 ubwo aya marushanwa yari yabereye mu Rwanda.

Abakinnyi bagize iyi kipe:

Abatarengeje imyaka 23/Elite:

Valens Ndayisenga

Bonaventure Uwizeyimana

Patrick Byukusenge

Jean Claude Uwizeye

Joseph Areruya

Jeremie Karegeya

Joseph Biziyaremye

Samuel Mugisha.

Abakiri bato (Junior)/Abagabo :

Fidel (Ally) Dukuzumuremyi

Rene Ukiniwabo

Umukobwa

Jeanne d’Arc Girubuntu

Mu kiganiro twagiranye na Mugisha Samuel wavuye mu cyiciro cy’abana akajya mu batarengeje imyaka 23,yadutangarije ko byamwogereye ingufu kandi yizeye ko bigenze neza yanegukana umudari.

Mugisha Samuel ati"Imyiteguro yabaye myiza,hatagize ikibazo kiba ndumva natwara umudari,bitewe no kubana na bakuru banjye mvuye mu bana hari byinshi maze kubigiraho,ndizeza abanyarwanda ko hari byinshi nzageraho mbifashijwemo n’abatoza banjye"

Mugisha Samuel (uri hagati ) amaze y'iminsi yitwara neza mu masiganwa yo mu Rwanda
Mugisha Samuel (uri hagati ) amaze y’iminsi yitwara neza mu masiganwa yo mu Rwanda

Mu mwaka ushize ubwo hakinwaga Shampiona nyafrika yabereye muri Afrika y’epfo,Mugisha wari witabiriye ku nshuro ya mbere amarushanwa yo muri uru rwego ubwo yakinaga mu batarengeje imyaka yarangije ku mwanya wa munani akoresheje iminota 38 amasegonda 21 n’ibice 91.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka