Team Rwanda yashyikirijwe amagare yagenewe na Perezida Kagame

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda bashyikirijwe amagare 23 bagenewe na Perezida wa Republika y’u Rwanda

Mu kigo mpuzamahanga gifasha abakinnyi b’amagare baturutse imihanda yose,by’umwihariko akaba ari n’icyicaro cy’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda kizwi ku izina rya Africa rising cycling center,habereye umuhango wo kumurika no gushyikiriza amagare abakinnyi ba Team Rwanda,amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Minisitiri wa Siporo Madamu Uwacu Julienne,Abayobozi ba Ferwacy ndetse n'abakinnyi bagize Team Rwanda bamaze gushyikirizwa amagare
Minisitiri wa Siporo Madamu Uwacu Julienne,Abayobozi ba Ferwacy ndetse n’abakinnyi bagize Team Rwanda bamaze gushyikirizwa amagare

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda,yari ihagarariwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne,aho yanatanze ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda,ubutumwa bwashishikarizaga aba bakinnyi kuzitwara neza muri Tour du Rwanda ndetse bakanakomeza guhesha ishema u Rwanda mu mukino w’amagare.

Amagare yatanzwe agera kuri 23 (Harimo amagare 15 akoreshwa muri Road race n’amagare 8 akoreshwa mu gusiganwa habazwe igihe/ Time trial cyangwa course contre la montre) ari nayo magare agezweho ku isi,ndetse n’uwatwaye Tour de France 2015 Chris Froome niryo yakoreshaga,aho ndetse kandi buri gare rifite agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari ( 14,000 US $),

Abazitabira Tour du Rwanda batangajwe banambikwa umwambaro bazakoresha
Abazitabira Tour du Rwanda batangajwe banambikwa umwambaro bazakoresha

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne kandi mu butumwa yageneye aba bakinnyi,yatangaje ko mu kiganiro yagiranye nabo bamwijeje ko nta rwitwazo bafite baramutse badatwaye Tour du Rwanda kuko iby’ingenzi ngo bayitware babibonye.

Andi mafoto:

Patrick Byukusenge na Ndayisenga Valens ba Team Kalisimbi
Patrick Byukusenge na Ndayisenga Valens ba Team Kalisimbi
Buri gare riba ryanditseho izina ry'umukinnyi
Buri gare riba ryanditseho izina ry’umukinnyi

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira Umukuru w’igihugu kukuba adahwema guteza imbere u Rwanda,imikino w’amagare niwogere maze uzane ibikombe hirya nohino habera imikino nkiyo,maze dutere imbere turangajwe imbere n’Umusaza PresidentPAUL KAGAME.

RURANGWA GODWIN JMV yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize

Mukomere, ndabona ibyo umukuru w’igihugu cyacu abahaye ibyo yabemereye ngaho nabo bakore iyo byabaga babire ibyuye kubw’abanyarwanda bazitware neza bakomeze baheshe isheme urwatubyaye,murakoze

Anatole munyaneza yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka