Ku i Saa munani z’amanywa nibwo bamwe mu bakinnyi bavuye i Cassablanca muri Maroc ahaberaga shampiona y’Afrika mu mukino w’amagare,amarushanwa yatangiye taliki ya 21/02 kugera taliki 26/02/2016.
Muri aya marushanwa u Rwanda rwegukanye umudari wa Zahabu,umudari wegukanywe na Valens Ndayisenga mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial),imidari ibiri ya Silver yegukanywe na Girubuntu Jeanne d’Arc wabaye uwa kabiri mu bakobwa,ndetse na Jean Claude Uwizeye wegukanye umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda (Road race).
Abandi bakinnyi batagarutse mu Rwanda,bakaba bahise berekeza muri Algeria ahagomba kubera andi marushanwa azwi ku izina rya Grand Tour d’.mu gihe abo bakinnyi bagiye ari Patrick Byukusenge , Joseph Areruya, Joseph Biziyaremye, Jeremie Karegeya na Jean Claude Uwizeye,amarushwanwa azatangira taliki ya 04 kugera taliki 28/03/2016
Andi mafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|