Kuri uyu wa gatatu taliki ya 30/03/2016,ahagana ku i saa Cyenda z’amanywa,nibwo abasore batandatu bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa yari amaze hafi ukwezi abera muri Algeria bari basesekaye ku kibuga cy’indege.
Iyi kipe,ikaba yarabashije kwitwara neza muri kiriya gihugu kirangwa n’umuyaga mwinshi,aho umunyarwanda Areruya Joseph yanabashije kwegukana isiganwa ryitwa Circuit International de Constantine ,aho yabaye uwa mbere asize umukurikiye umunota umwe n’amasegonda 25,akaba ari na rimwe mu masiganwa icumi agize Grand tour d’Algerie.
Amafoto y’aba basore basesejkara i Kanombe
Iyi kipe ivuye muri Algeria ikaba yari yitabiriye amarushanwa yakinwe kuva taliki ya 04 kugera taliki ya 28/03/2016,mu marushanwa akubiyemo amasiganwa 10,ikipe yari igizwe na Patrick Byukusenge, hakazamo kandi Joseph Areruya , Joseph Biziyaremye , Jeremie Karegeya, Jean Claude Uwizeye ndetse n’umukinnyi ukiri muto Samuel Mugisha.
Amafoto:Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nkuru ntiyuzuye kuko ntabwo mwatubwiye imyanya bagize
abo bana burwanda bakomereze who natwe tubari inyuma
Courage basore bacu