Biteganyijwe ko muri iyi myitozo irimo kubera i Musanze, ikipe y’u Rwanda izifashisha kwifashisha ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville yasabye kuza gukorera imyitozo mu Rwanda nyuma yo kwibonera intambwe u Rwanda rumaze gutera mu mukino w’amagare.
Abakinnyi batanu bagize ikipe y’igihugu ya Congo Brazza bazagera mu Rwanda tariki ya 8 Mutarama saa kumi za nimugoroba (16h00) bahite berekeza i Musanze aho ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare icumbitse.
Ikipe y’u Rwanda izajya mu Misiri, ishaka gutangira neza umwaka wa 2015 ngo bityo ibe yakomezanya ibigwi yashorejemo umwaka ushize wa 2014, ubwo bwa mbere Umunyarwanda yegukanye Tour du Rwanda ndetse bwa mbere Umunyarwanda agatwara agace kamwe mu tugize La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa rya mbere muri Afurika.
Tour of Egypt izatangira tariki ya 14 Mutarama isozwe tariki ya 18 Mutarama 2015. Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo uyu munsi, izahaguruka mu Rwanda tariki ya 12 Mutarama 2015.
Ikipe y’u Rwanda izitabira irushanwa rya Tour of Egypt igizwe na Patrick Byukusenge, Janvier Hadi, Valens Ndayisenga, Emile Bintunimana, Joseph Biziyaremye na Bonaventure Uwizeyimana naho umutoza akaba ari Sempoma Felix. Ikipe izaherekezwa kandi na Rafiki Uwimana (mechanic) ndetse na Obed Ruvogera (soigneur).
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare burizeza Abanyarwanda ko nyuma yo kwitwara neza mu isiganwa rizenguruka u Rwanda, ubu intumbero ari ugutangira guhigana no mu masiganwa yo hanze yarwo aho ikizamini cya mbere ari iyi Tour of Egypt.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|