Sterling Magnell,w’imyaka 32 wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga,ubu niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, akazaba ariwe mutoza mukuru (Head Coach) muri Tour du Rwanda aho azafatanya na Jonathan ‘Jock’ Boyer hamwe na Sempoma Felix.
Ubusanzwe mbere ya Tour du Rwanda, Team Rwanda ishaka umutoza ufasha abandi kuko u Rwanda ruba rufite amakipe atatu,iyo Tour du Rwanda irangiye aragenda hanyuma Jock usanzwe ari technical director akongera akaba umutoza mukuru.
Sterling agiye gutoza bwa mbere,kuva yagera mu Rwanda ,ikipe izerekeza mu isiganwa rya Tour Do Rio (Brazil) rizatangira tariki ya 26 Kanama rigasozwa tariki ya 30 Kanama.
Iyi kipe izaba igizwe n’abakinnyi batandatu aribo Hadi Janvier,Biziyaremye Joseph,Nsengimana Bosco,Aleluya Joseph,Hakuzimana Camera na Byukusenge Patrick.Aba bakinnyi bazabanza basiganwe muri Western Circuit mbere yo kwerekeza muri Brazil mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 23 Kanama 2015.
Amwe mu makipe uyu mutoza yagiye akinamo:
2009 - Rock Racing
2009 - Rock Racing
2008 - Rock Racing
2008 - ROCK RACING
2007 - Rock Racing
2006 - Toyota - United Pro Cycling Team
2005 - Team Monex
2004 - Sierra Nevada Cycling
2003 - Sierra Nevada - Clif Bar Cycling Team
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|