Rubavu-Musanze:Nsengimana Jean Bosco yanikiye abandi

Nsengimana Jean Bosco wo mu ikipe ya Benediction Club yo mu karere ka Rubavu,niwe wabaye mu isiganwa ryavuye mu karere ka Rubavu ryerekeza Musanze,nyuma yo gusiga abandi muri rimwe mu marushanwa agize Rwanda Cycling cup 2015

Akoresheje isaha imwe,iminota 43 namasegonda 41,Nsengimana Jean Bosco ukinira Benediction Club niwe wegukanye irushanwa ryiswe Northern Circuit ryavaga i Rubavu ryerekeza i Musanze ku ntera y’ibirometero 65 na metero 400.

Nsengimana Bosco wasesekaye Musanze ari uwa mbere
Nsengimana Bosco wasesekaye Musanze ari uwa mbere
Nsengimana Bosco yatangiye kwishima atararenga umurongo
Nsengimana Bosco yatangiye kwishima atararenga umurongo
Cogebanque niyo yatanze amafaranga y'abitwaye neza
Cogebanque niyo yatanze amafaranga y’abitwaye neza

Uyu musore usanzwe abarizwa no mu ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare,yaje gusiga abo bari bahanganye ubwo bari bageze mu karere ka Nyabihu,maze aza kwanikira bagenzi be mpaka bageze i Musanze,aho yasize uwamukurikiye iminota ibiri n’amasegonda 10.

Byukusenge Patrick niwe wahageze ari uwa kabiri
Byukusenge Patrick niwe wahageze ari uwa kabiri
Hadi Janvier na mugenzi we Bonaventure Uwizeyimana wari umaze igihe mu mvune bahageranye
Hadi Janvier na mugenzi we Bonaventure Uwizeyimana wari umaze igihe mu mvune bahageranye
Nsengimana Bosco ni nawe wa mbere mu batarengeje imyaka 23,yahembwe na Cogebanque
Nsengimana Bosco ni nawe wa mbere mu batarengeje imyaka 23,yahembwe na Cogebanque

Abakinnyi 10 ba mbere

Jean Bosco Nsengimana 1h 43’ 41’’
Patrick Byukusenge 1h 45’51’’
Joseph Aleluya 1h 47’ 18’’
Camera Hakuzimana 1h 47’ 19’’
Hadi Janvier 1h 47’ 50’’
Bonaventure Uwizeyimana 1h 47’ 50’’
Aime Mpenzi 1h 49’ 37’’
Joseph Biziyaremye 1h 49’ 38’’
Jean Claude Uwizeye 1h 49’ 38’’
Hassan Rukundo 1h 49’ 38’’

Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere amaze gushyikirizwa igihembo
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere amaze gushyikirizwa igihembo

Mbere yo kuva mu mujyi wa Rubavu abasiganwa abanje kuwuzeguruka,aho bahereye kuri Petite Barrière, bakomeza ku musigiti, baca ku bitaro, bamanuka ku karere berekeza kuri Stipp Hotel, bongera gukata berekeza kuri Serena, bataragera kuri Serena bafata umuhanda werekeza mu mujyi wa musanze ari naho basoreje.

Mu mihanda ya Rubavu-Nyabihu
Mu mihanda ya Rubavu-Nyabihu
Berekeza i Musanze,aha bari bakigendana
Berekeza i Musanze,aha bari bakigendana

Iri siganwa rikaba ryari irya gatandatu mu masiganwa agize "Rwanda cycling cup 2015",aho muri uku kwezi kwa kanama taliki ya 22,hategerejwe irindi siganwa rizava mu karere ka Muhanga ryerekeza mu karere ka Karongi

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka