Perezida Kagame muri Tour du Rwanda, ibyishimo by’abafana (Bimwe mu byaranze isiganwa)
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza agace ka nyuma k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda, riherutse gusozwa mu Rwanda. Ubwo bwitabire bw’Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu bikorwa byarushijeho gushimisha abakurikiranye iri siganwa ry’amagare.
Ni isiganwa ryakinwaga ku nshuro ya 14 kuva ryaba mpuzamahanga, rikaba ari ubwa kane ryakinwaga kuva ryava ku gipimo cya 2.2 rikajya kuri 2.1, aho muri iyo myaka ine nta munyarwanda urongera kuryegukana.
Ni isiganwa ryabaye ryiza ku Banyarwanda ugereranyije n’imyaka itatu yari ishize, aho nta munyarwanda wari warigeze yegukana agace na kamwe, ubu Mugisha Moise akaba yarabaye uwa mbere wegukanye agace ka mbere aho yegukanye agace ka munani ari na ko ka nyuma kasoje isiganwa.
Perezida Kagame yitabiriye isiganwa
Byari ibyishimo ku bakinnyi b’uyu mukino, ubwo babonaga Perezida wa Repubulika aje gutangiza agace ka nyuma ka Tour du Rwanda, aho nka Mugisha Moise nka nyuma yo gutwara agace yavuze ko byabanejeje cyane, bikazanatuma umwaka utaha bitwara neza kurushaho
Yagize ati “Mu by’ukuri sinakubeshya ni ubwa mbere nari mbonye Perezida. Nkimubona nahise mvuga nti ok,araje nta kibazo. Reka tumugaragarize nk’Abanyarwanda ko natwe duhari, ko imbaraga ze aduha natwe dushobora kuzikoresha neza. Mu minsi ishize twabonye amagare meza kurushaho, mu mwaka utaha bizaba ari umuriro”
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira shampiyona y’isi mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwongeye kwerekana ko ari Igihugu gikunda uyu mukino w’amagare, dore ko aho abasiganwa banyuraga hose bakirwaga n’umubare munini w’abafana kuva ku mwana kugera ku muntu mukuru.
Ni isiganwa ryari ritandukanye cyane na Tour du Rwanda 2021, aho yabaye hakiri umubare munini w’abandura COVID-19, byatumye hashyirwaho ingamba zatumaga nta bafana bamerewe kujya aho isiganwa ritangirira n’aho risorezwa.
Mu mafoto, irebere uko isiganwa ryari rimeze cyane cyane ku bafana b’uyu mukino kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.
AMAFOTO: Niyonzima Moise
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|