Nsengimana Bosco yegukanye Rwanda Cycling Cup

Mu isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ryazengurutse ibice hafi ya byose by’u Rwanda,Nsengimana Bosco niwe warisoje ari uwa mbere

Kuri iki cyumweru imbere ya Stade ya Kigali i Nyamirambo nibwo hasozwaga irushanwa ryiswe Rwanda Cycling cup 2015,irushanwa ryatangiye taliki ya 04 Mata 2015,irushanwa ryari ryashyizweho kugira ngo rizamure impano z’abandi bakinnyi badakunze kubona amarushanwa menshi yo gukina.

Nsengimana Bosco wahize abandi muri Rwanda Cycling cup 2015
Nsengimana Bosco wahize abandi muri Rwanda Cycling cup 2015
umukinnyi wa Benediction azamuka i Nyamirambo
umukinnyi wa Benediction azamuka i Nyamirambo

Iri siganwa,ryari rigizwe n’amarushanwa 12,aho byibuze buri kwezi hagiye haba irushanwa rimwe,mu gihe muri uku kwezi kwa cumi hakinwe amarushanwa yari agamije gutegura Tour du Rwanda 2015,aho hifashishijwe inzira zizakoreshwa n’ubundi muri Tour du Rwanda.

Nsengimana Bosco ahabwa igihembo cy'uwatsinze irushanwa ryose
Nsengimana Bosco ahabwa igihembo cy’uwatsinze irushanwa ryose

Nsengimana Bosco ukinira Benediction y’i Rubavu,niwe waje gusoza aya marushanwa ari imbere y’abandi,nyuma yo gukusanya amanota 211,akurikirwa na Patrick Byukusenge wa Benediction,ndetse na Joseph Aleluya wa Les Amis Sportifs.

Benediction y'i Rubavu ni nayo yabaye ikipe ya mbere
Benediction y’i Rubavu ni nayo yabaye ikipe ya mbere
Perezida wa Ferwacy AImable Bayingana ashimira Benediction y'i Rubavu
Perezida wa Ferwacy AImable Bayingana ashimira Benediction y’i Rubavu
Benediction ihabwa igihembo
Benediction ihabwa igihembo
Cogebanque ishimira ikipe ya Les Amis Sportifs nayo yitwaye neza muri aya marushanwa
Cogebanque ishimira ikipe ya Les Amis Sportifs nayo yitwaye neza muri aya marushanwa

Ku munsi wa nyuma w’aya marushanwa,abakinnyi bahagurutse i Rubavu berekeza mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 165,maze Nsengimana Jean Bosco aza kurisoza ku mwanya wa mbere.

Nsengimana Bosco ni nawe wa mbere mu batarengeje imyaka 23
Nsengimana Bosco ni nawe wa mbere mu batarengeje imyaka 23
Bimwe mu bihembo byatanzwe
Bimwe mu bihembo byatanzwe
Benediction na Cogebanque,umuterankunga w'irushanwa
Benediction na Cogebanque,umuterankunga w’irushanwa
Abakinnyi ba Les Amis Sportifs na Cogebanque ibatera inkunga
Abakinnyi ba Les Amis Sportifs na Cogebanque ibatera inkunga

Uko bakurikiranye mu isiganwa rya nyuma Rubavu-Kigali

1. Jean Bosco Nsengimana (Benediction) 4:16:02
2. Patrick Byukusenge (Benediction) 4:17:28
3. Joseph Aleluya (Les Amis Sportifs) 4:17:28
4. Abraham Ruhumuriza (CCA) 4:17:51
5. Gasore Hategeka (Benediction) 4:18:48

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nubwo iri rushanwa ryagenze neza bwose ntibyabujije ko hagaragara kurangaramo gato kuko hari umukinnyi wapfuye ari gusiganwa. ariko ibi ntibiduce intege ko no muri tour du rwanda bizagaragara ayo makosa

bosco yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

dutegereje tour du rwanda turifuriza abanyarwanda kuzayitsinda

fanny yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

congratulation to nsengimana

jean marie yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

ferwacy yatembeye imbere cyanee,ntawabura guhamya ko iriyo sport igezweho mu rwanda

jerome yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka