Nsengimana Bosco yashimangiye ko yakwegukana Tour du Rwanda

Umunyarwanda Nsengimana Bosco yegukanye umwanya wa mbere kuva i Kigali kugera Musanze,ahita akomeza kuyobora urutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2015.

Nsengimana Bosco ku murongo usoza
Nsengimana Bosco ku murongo usoza

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda ikomeje gukora amateka, aho mu gace kavaga Kigali kerekeza Musanze,abakinnyi bane ba mbere bose ari Abanyarwanda.

Nsengimana Bosco ni we wahageze bwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 39 n’amasegonda 33.

Nsengimana Jean Bosco yishimiye intsinzi.
Nsengimana Jean Bosco yishimiye intsinzi.

Uko bakurikiranye kuva Kigali-Musanze n’igihe bakoresheje

1. Nsengimana Jean Bosco (02h39’33")
2. Byukusenge Patrick (02h39’50")
3. Areruya Joseph (02h40’26")
4. Ndayisenga Valens (02h40’29")
5. Winterberg Lukas (02h40’35")
6. Hakuzimana Camera (02h40’35")
7. Eyob Metkel (02h40’35")
8. Debesay Mekseb (02h40’35")
9. Liponne Julien 02h40’35"
10. Byukusenge Nathan (02h40’35")
Nsengimana Bosco na Byukusenge Patrick wabaye uwa 2 bagendaga bungurana ibitekkerezo ubwo irushanwa ryari riri hafi gusozwa.
Nsengimana Bosco na Byukusenge Patrick wabaye uwa 2 bagendaga bungurana ibitekkerezo ubwo irushanwa ryari riri hafi gusozwa.

Urutonde rusange

1.Nsengimana Bosco (08h36’21")
2.Ndayisenga Valens (08h37’24") 01’03"
3.Areruya Joseph (08h3728") 01’07"
4.Liponne Julien ( 08h37’34") 01’13"
5.Debesay Mekseb (08h37’35") 01’14"
6.Hakuzimana Camera (08h37’39") 01’18"
7.Byukusenge Patrick (08h37’40") 01’19"
8.Winterberg Lukas (08h37’44") 01’23"
9.Eyob Metkel (08h37’46") 01’25"
10.Byukusenge Nathan (08h37’54") 01’33"

Andi mafoto

Abakinnyi ubwo berekezaga i Musanze.
Abakinnyi ubwo berekezaga i Musanze.
Abanyarwanda bakomeje kugenda imbere.
Abanyarwanda bakomeje kugenda imbere.
Abafana bishyuzwaga 500Frw kugira ngo burire hano bashobore kwikurikiranira neza isiganwa.
Abafana bishyuzwaga 500Frw kugira ngo burire hano bashobore kwikurikiranira neza isiganwa.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19/11/2015,araba ari umunsi wa 5 w’irushanwa,abasiganwa bazaba bakina agace ka kane ,aho bazahaguruka i Musanze saa tatu za mu gitondo berekeza i Nyanza, bakazahagera banyuze inzira ya Ngororero yerekeza Muhanga igakomeza i Nyanza.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

tuor du Rwanda N’iya Bossco Turamushyijyicyiye Kuragge.

JAEN yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Rwanda erekana icyo ushoboye mugihe wateguwe nezaa naho ibya Bugirwa na za football ze ngo amavubi ntacyo bazageraho ataregura ngo bazane undi ushoboye ngo tujye dusekera yombi but the way congs kuri team Rwanda yose

Captain Wizkiddo yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

aba nange ndabashyigikiye biriya bya foot ball babiveho kd naba bagomba gukoresha uko bashoboye bagatsinda kuko ariya magare perezida yabaguriye bagomba kumenya agaciro kayo

alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Courage kuri aba basore kbsa bari kunyibagiza amahano amavubi yakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

tuve kuri football dore amagare

djo yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

abahungu bacu bakomerezaho tubarinyuma oye oye.

Ndikubwimana j bosco yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Komezubahige Rwanda

SIBOMANA JEAN AIME yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

gusa nanjye nishimiye abana bacu bari kwereka abanyamahanga igihandure,utu tugare twarabakosoye blavo!!!!!

dodos yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Imana ishimwe

jojo yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka