Nsengimana Bosco yanikiye abandi mu isiganwa rya Rwamagana-Huye

Mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda,Nsengimana Bosco ukinira Benediction yegukanye isiganwa ryaturutse Rwamagana ryerekeza Huye kuri iki cyumweru

Amasaha 5 iminota 9 n’amasegonda nicyo gihe umukinnyi wa Benediction y’I Rubavu,Nsengimana Bosco yakoresheje ubwo yasigaga abandi mu isiganwa ry’amagare ryavaga mu karere ka Rwamagana ryerekeza I Huye.

Imanizabayo wayoboye abandi kuva i Rwamagana kugera i Muhanga
Imanizabayo wayoboye abandi kuva i Rwamagana kugera i Muhanga
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere
Nsengimana Bosco na bamwe mu bayobozi ba Cogebanque, imwe mu baterankunga b'iri rushanwa
Nsengimana Bosco na bamwe mu bayobozi ba Cogebanque, imwe mu baterankunga b’iri rushanwa

Mu isiganwa ryaranzwe n’ishyaka ryinshi,by’umwihariko hagati y’ikipe ya Benediction y’I Rubavu yari ifite abakinnyi benshi muri isiganwa ndetse na Amis Sportifs y’I Rwamagana,ryatangiwe n’abakinnyi 33 gusa 5 ntibabasha kurirangiza,aho uwitwa Ephrem wo muri Amis Sportifs yaje kugira impanuka bituma adasoza isiganwa.

Bageze Nyabugogo berekeza mu Majyepfo
Bageze Nyabugogo berekeza mu Majyepfo
Valens Ndayisenga wa Amis Sportifs.yakomeje kugenda acungana na Nsengimana Bosco wa Benediction y'i Rubavu
Valens Ndayisenga wa Amis Sportifs.yakomeje kugenda acungana na Nsengimana Bosco wa Benediction y’i Rubavu
Valens Ndayisenga aha ntiyari yorohewe n'abakinnyi ba Benediction
Valens Ndayisenga aha ntiyari yorohewe n’abakinnyi ba Benediction

Iri siganwa rigitangira, Umwana w’imyaka 15 ukira y’I Rwamagana ariwe Eric Imanizabayo,yaje gufata icyemezo acika abo bari bahanganye maze kugera aho anabasiga iminota itanu.gusa yaje gushyikirwa na mugenzi we bakinana ariwe Nathan Byukusenge.

Nathan Bykusenge na Eric Imanizabayo
Nathan Bykusenge na Eric Imanizabayo
Nathan Byukusenge asatira umujyi wa Ruhango
Nathan Byukusenge asatira umujyi wa Ruhango

Isiganwa ubwo ryageraga mu nkengero z’umujyi wa Muhanga ,Imanizabayo ku myaka ye 15 yaje gutangira kunanirwa,maze Nathan Byukusenge aza gukomeza,aho yaje no kugera mu nce za Ruhango yasize abandi iminota igera ku munani.

Nathan Bykusenge yakomeje kuyobora abandi kugera mu karere ka Nyanza
Nathan Bykusenge yakomeje kuyobora abandi kugera mu karere ka Nyanza

Ubwo isiganwa ryari rigeze mu karere ka Nyanza,Nathan Byukusenge wari wasize abandi,yaje gushyikirwa n’igikundi cyari kimukurikiye,ndetse aza no kugera aho asoza isiganwa ari ku mwanya wa 16,maze Nsengimana Bosco wari wakomeje kugenda mu b’imbere,aza gusoza iri siganwa assize abandi iminota hafi ibiri.

Nsengimana Bosco amaze kwizera intsinzi
Nsengimana Bosco amaze kwizera intsinzi
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere
Nsengimana Bosco wabaye uwa mbere

1. Nsengimana Jean Bosco – Benediction Club 5h09’41”
2. Byukusenge Patrick – Benediction Club 5h12’30”
3. Ruhumuriza Abraham – CCA 5h12’30”
4. Bintunimana Emile – Benediction Club 5h12’48”
5. Ndayisenga Valens – Les Amis Sportifs 5h12’48”
6. Karegeya Jeremie – Cine Elmay 5h13’23”
7. Uwizeye Jean Claude – Les Amis Sportifs 5h14’07”
8. Mupenzi Aime – Benediction Club 5h14’07”
9. Hakuzimana Camera – Benediction Club 5h14’09”
10. Nduwayo Eric – Benediction Club 5h15’18”

Nyuma y’iri siganwa ryavaga i Rwamagana rigasorezwa i Huye,hazakurikiraho irindi siganwa rizaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/11/2015,rikazava i Muhanga ryerekeza mu karere ka Rubavu,maze bukeye bwaho bagahaguruka i Rubavu berekeza mu mujyi wa Kigali

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka